Ubuhamya bw’abantu babibonye, babyumvise cyangwa se babibwiwe bushobora no kuba kimwe mu bimenyetso bishingirwaho mu rukiko hafatwa icyemezo ku guhamya umuntu icyaha akekwaho cyangwa akurikiranyweho.

Nubwo bimeze bityo ariko hari abashobora kubazwa n’inzego z’ubutabera bakinangira gutanga amakuru bafite mu gukingira ikibaba uwakoze icyaha.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rigena ko umuntu wese uzi akarengane k’umuntu ukurikiranyweho cyangwa wakatiwe kubera icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, wanga ku bushake bwe gutanga ubuhamya mu nzego z’ubutabera aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri n’ihazabu ingana n’ibihumbi 300 Frw ariko idashobora kurenga ibihumbi 500 Frw.

Iri tegeko riteganya ko umuntu wese ufite ibimenyetso ku ikorwa ry'icyaha cy'ubugome cyangwa gikomeye, wanga ku bushake bwe gutanga ubuhamya mu nzego z'ubutabera abakoze icyaha.

Rikomeza riteganya ko uzi uwakoze icyaha cyangwa uzi imikorerwe cy'icyaha cy'ubugome cyangwa gikomeye, akanga gusubiza ibibazo by'abacamanza, abashinjacyaha n'abagenzacyaha birebana n'icyo cyaha, aba akoze icyaha.

Abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y’amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ikindi kiri mu itegeko ni uko kwanga gusubiza ibibazo by'inzego zishinzwe iperereza cyangwa iz'umutekano mu gihe zikora imirimo yazo cyangwa agasubiza ibinyoma abishaka ku bibazo abajijwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

Ku rundi ruhande ariko iyo usabwa kubisubiza abona ko byamuviramo kwishinja icyaha ashobora kubyanga kandi ibyo ntibifatwa nk'icyaha.

Ubuhamya bwemerwa mu rukiko ni ubuhe?

Itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko Urukiko ari rwo rwonyine rupima ko imikirize y’abatangabuhamya ihuye n’ikiburanwa, ifite ingingo zikiranuye kandi ikaba ikwiye kwemerwa cyangwa guhakanwa.

Ubusanzwe Urukiko ntirwita cyane ku mubare w’abatangabuhamya ahubwo harebwa ku bumenyi bwabo bw’ibyabaye no ku buryo babivuga uko byagenze nta cyo bihimbira.

Hari ubwo usanga bamwe mu bashinjwa ibyaha mu nkiko bireguza ko abatangabuhamya bafitanye isano n’uwakorewe icyaha bityo ko ubuhamya bwabo butapfa kwizerwa ariko siko biri.

Umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire ugaragaza ko kuba umutangabuhamya afitanye isano n’uwahohotewe cyangwa we ku giti cye bidatesha agaciro ubuhamya ahubwo ko urukiko ari rwo rusuzuma ireme ry’ubuhamya rushingiye ku bumenyi bw’abatangabuhamya n’uko basobanura ibyo biboneye cyangwa bumvise rukabigerereranya n’ibindi bimenyetso.

Nubwo hari imanza nyinshi usanga abaregwa basaba ko abatangabuhamya bazanwa mu rukiko ngo babashinje ku mugaragaro, itegeko rigaragaza ko atari ngombwa ko abatangabuhamya bajyanwa mu rukiko ngo ubuhamya bwabo bubone kugira agaciro.

Urukiko rushobora gutegeka ko abatangabuhamya bagezwa mu rukiko mu gihe hari ibyo rushaka gusobanukirwa kurushaho.