Batanze ubu buhamya ku wa 4 Ugushyingo 2026, mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza.
Ubushinjacyaha burega Umunyarwanda witwa Niyomucamanza kugerageza kubajyana kubacuruza muri Israel ariko umugambi ugahagarikirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.
Mu rubanza ruheruka ku wa 14 Ukwakira, aho Niyomucamanza yahakanye icyaha, urukiko rwafashe icyemezo cyo guhamagara aba barimu kugira ngo batange ubuhamya.
Umwarimu wa mbere watanze ubuhamya yigisha mu ishuri ryisumbuye mu Karere ka Ngororero. Afite imyaka 27 y’amavuko.
Yavuze ko muri Kanama 2025 yagiye kumva telefone y’umuntu atazi imuhamagaye, amubwira ko yitwa Niyomucamanza maze batangira kujya bavugana kenshi.
Yagize ati "Sinitaye aho yakuye nimero zanjye gusa twaravuganaga kenshi.”
Ngo hashize ukwezi, Niyomucamanza yabwiye uyu mwarimu ko afite sosiyete ikorera mu Rwanda, iri gutegura amahugurwa azamara iminsi ibiri muri Israël kandi ko abazoherezwayo bazahabwa arenga miliyoni 5 Frw, amushyira ku rutonde rw’abazajyayo.
Mwarimu ati "Numvise ari byiza kuko nari ngiye kunguka ubumenyi gusa ntiyambwiye uko yampisemo, numvise angiriye neza gusa.”
Mwarimu akomeza avuga ko mu ntangiriro za Nzeri 2025 yabonanye imbonankubone na Niyomucammaza, bategura urugendo rujya muri Israel tariki ya 21 y’uko kwezi, aho yagombaga kugenda nk’umukozi wa sosiyete y’uregwa.
Yavuze ko mbere y'uko bahaguruka, yabanje guha Niyomucamanza amafaranga miliyoni 1 Frw kugira ngo urugendo rukorwe.
Yagize ati "Kuko rero numvaga ko nzayasubizwa, nayatanze numva nta kibazo.”
Mwarimu yavuze ko bageze ku kibuga cy'indege, babwirwa ko urugendo rutakibaye gusa ngo umugambi wo gucuruzwa muri Israël ntiyari awuzi.
Undi mwarimu watanze ubuhamya yigisha mu ishuri ryisumbuye ryo mu Karere ka Rulindo. Afite imyaka 39 y’amavuko.
Yavuze ko na we atari azi Niyomucamanza, asobanura ko uregwa yamuhamagaye kuri telefone, hashize ukwezi n’igice amubwira ko hari amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe muri Israel kandi ko yamufasha kuyitabira, na we arabyemera.
Mwarimu yagize ati "Twatangiye kwitegura, icyo gihe muha n'amafaranga 500.000 Frw kuri telefone kuko twabanje no guhurira i Kigali gusa tugeze ku kibuga cy'indege taliki ya 21 Nzeri 2025, batubwira ko urugendo rutakibaye gusa nyuma twumvise ko byari mu mugambi wo kuducuruza.”
Ubushinjacyaha buvuga ko gucuruza abantu byari byarabaye umushinga kuri Niyomucamanza gusa uregwa we aburana abihakana.
Bwasobanuye ko aba barimu bageze ku kibuga cy’indege, inzego z’umutekano zamaze kumenya amakuru ko hari Abanyarwanda bajyanywe gucuruzwa muri Israel, bahageze barahagarikwa, Niyomucamanza atangira gukurikiranwa.
Umucamanza yatangaje ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa ku wa 17 Ukuboza 2026.





Ibitekerezo 0