Abantu 26 bakurikiranyweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo gishingiye ku butekamutwe bakoreraga abantu binyuze kuri telefoni.

Dosiye y’abaregwa igaragaza ko mu bihe bitandukanye, aba bantu baremye umutwe uzwi nk’Aba-Men, bakambura abantu amafaranga bakoresheje uburiganya.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba bantu bari bafite ‘sim cards’ nyinshi zibaruye, bakaba barahamagaraga abantu biyise abakozi ba MTN.

Ngo nyuma yo kubeshya abantu ko ari abakozi ba MTN, babizezaga ko bashobora kubongerera amafaranga y’inguzanyo kuri MoCash, bakabasaba gukanda imibare bagamije kubambura.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba bantu bafashwe bamaze kwambura abantu arenga miliyoni 7 Frw. Bwabaregeye mu rukiko mu Ukwakira 2025.

Ku wa 15 Ukwakira 2026, aba bantu bari kuburana mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Hitabye 19 barimo 18.

Ubwo urukiko rwagenzuraga urutonde rw’abaregwa, byagaragaye ko harimo abatarahamagajwe, rufata icyemezo cyo gusubika urubanza kugira ngo na bo bazahamagazwe, baburanire hamwe n’abandi.

Umucamanza yafashe umwanzuro wo kwimurira urubanza tariki ya 8 Ukuboza 2026.