Aba bakozi batawe muri yombi muri uku kwezi bakekwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome, kuba icyitso mu cyaha cyo kwiba, kuba icyitso mu cyaha cyo gucukura amabuye y'agaciro nta ruhushya ndetse no kuba icyitso mu gucuruza amabuye y'agaciro nta ruhushya.

Bafungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. 

Nyabyenda washinze sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Rugendabari Mining Company yavuze ko abakozi ba RMB bayisuye bagasinya mu bitabo ndetse bagatanga inama y’ibyagombaga gukosoka kuri site ya Temba mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga.

Mu rubanza rwa Nyabyenda rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ku wa 29 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwamaganiye kure kwiregura kwe, buvuga ko aba bakozi ba RMB bamusinyiye na bo bari gukorwaho iperereza.

Nyabyenda yafashwe muri Nzeri 2026 akaba afungiwe by’agateganyo mu Igorero rya Muhanga, gusa akaba yaramaze kujuririra icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye cyo kumufunga by'agateganyo.

Mu rubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ku wa 29 Ukwakira, abakozi bo muri RMB baburanye ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bakozi basinye mu bitabo biriho ikirango cya Rugendabari Mining Ltd ishinjwa gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya.

Ubushinjacyaha buvuga ko uko gusinya mu bitabo bya sosiyete idafite uruhushya ari byo byatumye bakurikiranwa kandi iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inyungu bari bafitemo.

Umushinjacyaha ati "Turasaba ko bakurikiranwa bafunzwe by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30 kandi iperereza rirakomeje.”

Abakozi ba RMB basabye ko bafungurwa by'agateganyo kuko batasuye Rugendabari Mining Ltd, ahubwo ko basuye indi sosiyete yitwa SEAVMC.

Rugendabari Mining  Company Ltd na SEAVMC ni sosiyete za Nyabyenda kandi zombi zakoreraga mu Murenge wa Rugendabari. 

Mu rukiko herekanwe ibaruwa, aho RMB yandikiye Me Ibambe Jean Paul wunganira Assumani, ibaruwa yemeza ko batigeze basura Rugendabari Mining Company, ahubwo ko basuye SEAVMC Ltd ku wa 11 Kamena 2026, ndetse bakora raporo binyuze mu nzira zemewe n'amategeko.

Mu ibaruwa ya RMB, hari aho igira iti "Nk’uko byagaragajwe haruguru, abakozi bakoze ubugenzuzi aho bari batumwe, batanga raporo kuri RMB kandi basura sosiyete SEAVMC yari ifite uruhushya.”

Ibaruwa ya RMB ikomeza igira iti “Abakozi bari boherejwe gusura SEAVMC kandi bafashe ibipimo ndangahantu by’aho bakoze ubugenzuzi.”

Ibaruwa ikavuga ko ibyo bipimo byaje kongera kugenzurwa mu igenzura ryakorewe hamwe n’Ubugenzacyaha na RMB, maze bigaragaza ko site yasuwe ari iya SEAVMC.

Abunganira abakozi ba RMB bavuga ko Ubushinjacyaha bwirengagije inshingano zabwo zo gushaka ibimenyetso bishinjura kandi bufite inshingano zo gushaka ibimenyetso bishinja ndetse n'ibishinjura.

Umunyamategeko ati "Ubundi twari twiteze ko tuza imbere y'urukiko Ubushinjacyaha bukavuga ko butagikurikiranye abakiliya bacu.”

Umushinjacyaha yateye utwatsi ibaruwa yanditswe na RMB, busaba urukiko kuyitesha agaciro.

Umushinjacyaha ati "Turasaba urukiko ko iyo baruwa ya RMB yateshwa agaciro kuko urwo rwego rwandika ibyo rufitemo inyungu mu kurengera abakozi barwo. Byanashoboka ko n’abayanditse bagize uruhare mu gukingira ikibaba Nyabyenda.”

Umwe mu banyamategeko yongeye gufata ijambo ati "Biratangaje kumva ko ubushinjacyaha butakwizera urwego rwa leta.”

Umucamanza yatangaje ko azasuzuma imiburanire y'impande zombi akazatangaza icyemezo tariki ya 3 Ugushyingo 2026.

Abakozi babiri ba RMB bagejejwe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye, baburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo