Urukiko Rukuru Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable ajyanwa gusuzumwa niba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nk’uko ubwe n’abamwunganira mu mategeko babigaragaje ku wa 6 Mata 2023.
Icyo gihe Urukiko rwategetse ko raporo y’abaganga igomba kuba yamaze kurushyikirizwa bitarenze tariki ya 15 Gicurasi 2023.
Uzaramba Karasira Aimable yagejejwe mu bitaro byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bya Caraes Ndera biherereye mu Karere ka Gasabo, tariki ya 27 Mata 2023 kugeza ku wa 4 Gicurasi 2023.
Muri iki gihe cy’icyumweru, yakorewe isuzuma ry’ubuzima bwe hagamijwe kureba niba koko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibyagaragajwe na raporo y’abaganga byerekana ko Karasira afite ibibazo bitatu bikomeye mu buzima bwe birimo agahinda gakabije kagaragazwa n’ibibazo byo kutabona ibitotsi, umuhangayiko uhoraho (Anxiete permanante) no kutita ku mirire (Trouble alimentaire).
Iyo raporo kandi igaragaza ko afite uburwayi bwa diabète yo mu bwoko bwa kabiri yaturutse kuri ibyo bibazo ndetse akanagira indwara yo kudaha agaciro abandi bantu, gutinya abantu no gushaka kwerekana ko abandi icyo bashaka ari ukumugirira nabi izwi nka Trouble de personnalité.
Si ubwa mbere Karasira akorerwa isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe bisabwe n’urukiko kuko Raporo yakozwe n’umuganga wo mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK mu 2021, yagaragaje ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ko hari ubwo avuga ibintu atabitekerejeho.
Uretse ibyo ariko no mu maburanisha ye, Karasira yaragaragaje ko afata imiti y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe guhera mu 2003 agasaba ko yabanza kuvurwa aho gukurikiranwa mu nkiko.
Raporo ya muganga ntabwo ica urubanza
Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi muri Werurwe 2021 ku byaha bifitanye isano n’ibiganiro yari amaze iminsi atambutsa ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Benshi bakimara kubona iyi raporo igaragaza ko uyu mugabo afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, batangiye kugendera no ku itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko nta buryozwacyaha bubaho mu gihe ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe ubwo yakoraga icyaha bakavuga ko agiye guhita arekurwa.
Umunyamategeko, Me Bayingana Janvier yabwiye IGIHE ko iyo habonetse raporo y’abaganga b’abahanga yerekana imiterere y’ubuzima bw’uregwa ishobora gushingirwaho ariko atari yo ica urubanza.
Me Bayingana yagaragaje ko nk’uko urukiko rwabitegetse, iyo raporo yemezwa n’urukiko ariko hari igihe ishobora kugira ibyo inengwa rukaba rwasaba ko hakorwa indi raporo n’abaganga batandukanye n’abakoze iya mbere.
Yakomeje ati “Iyo habonetse uruhande rubifiteho impaka urukiko rushobora gusaba ko uwakoze iyo raporo ayisobanurira imbere y’urukiko kuri ibyo biteje impaka cyangwa ko hakorwa indi iyo habonetse inenge. Mu gihe urukiko rwasanga nta mpaka raporo iteye urukiko rubishingiraho rukemeza ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe.”
Yashimangiye ko urukiko ari rwo rwemeza bwa nyuma ko raporo y’abahanga yemeza ko umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe kuko n’abo bahanga ibyo bakora babirushyikiriza ngo rwemeze ko ibikubiye muri raporo ari ukuri.
Nko mu rubanza rwa Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi raporo y’inzobere yagaragaje ko afite ibibazo bitatuma akomeza gukurikiranwa ndetse urukiko rutegeka ko abayikoze bayisobanura n’imbere yarwo bakagira ibyo babazwa.
Abo bahanga uko ari batatu baratumijwe buri wese asobanura ibijyanye na raporo yakozwe ku buzima bwa Kabuga.
Kugeza ubu ntiharatangazwa umwanzuro wa nyuma ku kuba Kabuga yakomeza kuburanishwa cyangwa niba ibigaragazwa n’abaganga ku mpungenge z’ubuzima bwe byahabwa ishingiro ntakomeze gukurikiranwa.
Kuri Karasira, mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023, Ubushinjacyaha bwasabye ko raporo ya muganga itahabwa agaciro ngo kuko ifite inenge zishingiye ku buryo yakozwemo.
Bwasabye ko hakorwa indi raporo ikozwe n’abaganga batatu b’inzobere kandi bavuye mu bigo bitatu bitandukanye bifite aho bihurira no kwita ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ariko Dr Rukundo Arthur wakoze raporo ya mbere ntashyirwe muri bo.
Mu gihe urukiko rwakemeza ko ibiyikubiyemo ari ukuri rushobora gufata icyemezo ruyifashishije hanashingiye no ku gihe ubwo burwayi yabugiriye cyangwa rugategeka ko hakorwa indi mu gihe rwaba rutanyuzwe nayo.
Bimwe mu byo urukiko rushobora gutegeka mu gihe rwasanga umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe ni uko nta buryozwacyaha bwabaho kuko byaba bigaragaye ko icyaha yakoze kitamukomotseho bigatuma adakomeza gukurikiranwa.
Hakorwa iki ku muburanyi byemejwe ko afite uburwayi bwo mu mutwe?
Nubwo raporo iba yagaragaje ko umuburanyi cyangwa uwakoze icyaha afite uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe, bikaba byanashingirwaho urukiko rwemeza ko nta buryozwacyaha bubaho nkuko amategeko abiteganya, hari izindi ngaruka bigira.
Umunyamategeko, Me Murangwa Edward, yavuze ko iyo urukiko rushyikirijwe raporo y’abaganga igaragaza ko umuntu uregwa afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ikurikiranacyaha rihita rihagarara.
Ati “Ako kanya umucamanza yahagarika ikurikiranwa rye, ahubwo agategeka ko niba ari muri gereza zisanzwe avamo akajya mu bitaro akitabwaho kuko akeneye ubufasha. Hariya muri gereza ya rusange ni ikibazo kuri we n’abandi bagororwa kuko ntiyagenewe kwakira abafite ibibazo byo mu mutwe.”
Ku muntu nka Karasira ukurikiranyweho ibyaha bivugwa ko yakoreye ku miyoboro ya Internet ibyo yakoze cyangwa yavuze nta shingiro biba bigihabwa kuko biba byarakozwe n’umuntu urwaye ntibifatwe nk’impamo.
Indi nkurikizi bishobora kugira ni uko inzego zibishinzwe zigomba gukora ibishoboka byose mu kumubuza kugera ku byo yakifashisha asubiramo icyaha nubwo ibyo yavuga bitahabwa agaciro muri rubanda.
Birumvikana ko ashobora kubuzwa kongera gukoresha umuyoboro we wa Youtube yanifashishije cyane mu gukora ibyaha akurikiranyweho, kubuza ibitangazamakuru bitandukanye kumuha umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibindi.
Ikidakunze kuvugwaho ni uburyo ababa baragizweho ingaruka n’ibikorwa byakozwe n’umuntu ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe baregera indishyi bashobora kwishyurwa nubwo itegeko rigaragaza ko impamvu zikuraho uburyozwacyaha zitabuza bibaye ngombwa ko habaho uburyozwe bw’indishyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!