Ku wa 2 Ukwakira 2026 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwatangaje iki cyemezo.
Musonera yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 21 Kanama 2024, akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihe yari mu nzira zo kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko Musonera yatawe muri yombi hashingiwe ku iperereza yatangiye nyuma yo kwakira ikirego kimushinja kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Kayihura Jean Marie Vianney wiciwe muri Komini Nyabikenke mu gihe cya Jenoside.
Buvuga ko ubwo Musonera yabazwaga, yemeye ko yajyaga kuri bariyeri ziciweho Abatutsi, kandi ko yemeye ko Kayihura yiciwe ku kabari ke.
Buvuga ko Musonera yayoboraga urubyiruko rwo muri Komini Nyabikenke mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, atunze imbunda, kandi ko Interahamwe zanyweraga mu kabari ke zivuye kwica Abatutsi.
Musonera yemeye ko yatunze imbunda ijoro rimwe nyuma yo kuyambura umupolisi, ariko ko ntacyo yayikoresheje.
Yavuze ko yayoboye urubyiruko koko ariko ko yasezeye nyuma y’amezi umunani adahembwa.
Yavuze kandi ko yabonye Kayihura akubitwa ubuhiri, ahitamo guhunga kuko nta mbaraga yari afite zo kumutabara.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rwategetse ko Musonera aha umuryango IBUKA indishyi za miliyoni 50 Frw.
Nyuma Musonera yajuriye mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwashimangiye ko ubujurire bwa Musonera Germain nta shingiro bufite, rutegeka ko icyemezo cy'Urukiko rw'ibanze rwa Kiyumba kidahinduka.
Niharamenyekana ni ba Musonera Germain azongera akajurira. Icyakora afite uburenganzira bwo kongera kujurira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza.






Ibitekerezo 0