00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza ruregwamo Padiri Ingabire wa Paruwasi ya Rwamagana rugeze he?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 Mutarama 2023 saa 11:33
Yasuwe :

Amezi 18 arihiritse uwari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Théophile n’abarimo Bamuteze Yves, Bimenyimana Binego Emmanuel, Mureke Idrissa Debi, Umutesi Jeanne d’Arc na Ntakirutimana Michael batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo n’ubujura bw’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva batawe muri yombi bagiye bakurikiranwa n’inkiko ku cyaha cy’ubujura, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi n’ibindi ndetse bamwe barimo Padiri Ingabire urukiko ruza kwemeza ko bakomeza gukurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo abandi bakarekurwa.

Padiri Ingabire na bagenzi be bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo muri Nyakanga umwaka ushize ndetse ku wa 21 Nyakanga 2021, rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bahita bajurira.

Muri Mutarama 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Padiri Ingabire Jean Marie Théophile; Bamuteze Yves, Bimenyimana Emmanuel Binego (Umwavoka), Mureke Idrissa Debi na Umutesi Jean d’Arc bakomeza gufungwa.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko urubanza mu mizi rwaburanishijwe muri 2022 mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 27 Gashyantare 2023 hakamenyekana icyemezo cyarwo kuri iyi dosiye.

Muri Kamena 2021 ariko RIB yatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’abaturage, rwafashe abajura babiri n’ibyitso byabo, rugaruza ama Euro 324,650£ amadorali 344,700$, n’amafaranga y’u Rwanda 37,421,000frw, yose hamwe angana na 771,701,000 Frw.

Yavuze ko hafashwe kandi ikilo kimwe cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y’amibano.

RIB yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga agera kuri miliyari 1 Frw bikozwe n’abatekamutwe aribwo batangiye iperereza.

Yaje gufata babiri mu batekamutwe, umwe muri bo akaba yari amaze kubitsa umugabane we Padiri Ingabire, ungana na miliyoni 400 Frw.

Amaze kuvuga aho yahishe amafaranga [kwa mubyara we Padiri Ingabire] RIB yagiye gusaka iwe isangayo ayo mafaranga abitse mu mutamenwa na we ahita atabwa muri yombi.

Ubwo Padiri Ingabire na bagenzi be bitabaga Urukiko bwa mbere, Ubushinjacyaha bwavuze ko bamwe ari gatozi abandi bakaba ibyitso by’abandi, bibye amafaranga y’umunyamahanga witwa Skare Janos.

Bwavuze ko bamwibye ibihumbi $500 ndetse n’ibihumbi 415 by’ama euro ni ukuvuga ko yose angana na miliyoni $1, abarirwa muri miliyari 1Frw.

Ni amafaranga ngo yari yaje kuguramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu mu Rwanda, hanyuma ngo abagombaga kumuha ayo mabuye y’agaciro bamusaba ko yabasanga ku Gisozi mu Karere ka Gasabo aho bari bakodesheje.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko bumvikanye n’uyu muzungu ko bagomba kubanza kubara ayo mafaranga bakareba ko yuzuye hanyuma bagapima zahabu bakareba ko ari nzima.

Bwasobanuye ko nyuma yo kubara amafaranga no gupima zahabu abagurisha bahise bategeka uwo muzungu, Skare Janos n’abo bari bazanye kugura iyo zahabu, kwicara ku buriri [icyo gihe bari bahuriye kuri Apartment iherereye ku Gisozi].

Muri abo bagurisha hari harimo uwiyitaga Olivier ari we Bamuteze Vedaste Yves [ngo ni we wari boss waje kugurisha zahabu] yahise afata igikapu kirimo amafaranga aragitwara abandi yari yazanye na bo basigara barinze abazungu mu nzu kugira ngo batagira icyo bavuga.

Hashize umwanya muto ngo itsinda ryari risigaye ririnze abo bazungu ryaje gusohoka rijya kugabana amafaranga, bahurira aho bari bumvikanye.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma abazungu basohotse babura abo bantu bari barangajwe imbere na Bamuteze Vedaste Yves, bahita bajya gutanga ikirego ndetse bagaragaza purake y’imodoka ababambuye bagendagamo.

Mu iburanisha kandi Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko abo bantu bamaze kugabana amafaranga bagiye bayabitsa abantu batandukanye kugira ngo batazafatwa, abo nabo bagiye babika ayo mafaranga bagendaga bayimurira ahantu hatandukanye bagamije gusibanganya ibimenyetso.

Padiri Ingabire mu rukiko byavuzwe ko hari umutamenwa wasanzwe iwe ndetse wari urimo ibihumbi $300 akomoka ku cyaha cyakozwe n’aba bambuye umuzungu.

Inkuru bifitanye isano: Akayabo k’amafaranga y’amibano Padiri wa Paruwasi ya Rwamagana yafatanywe kamenyekanye

Padiri Ingabire wayoboraga Paruwasi ya Rwamagana amaze imyaka hafi ibiri afunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .