Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 21 Nzeri 2026, ubwo urubanza rwa Ingabire n'abo bareganwa baburanishwaga ku munsi wa kabiri ibyaha bifitanye isano no gushaka gukuraho ubutegetsi.

Ubushinjacyaha bwari bukomeje gusobanura uko icyaha cyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, kuwutunganya cyangwa kuwujyamo cyakozwe.

Byageze saa sita n'iminota 28, Me Gatera asaba Inteko y'Abacamanza baburanisha uru rubanza ko Ubushinjacyaha butakwerekanira mu ruhame ikimenyetso cy'ibanga ry'akazi ke.

Me Gatera yasabaga ko mu gihe iki kimenyetso cyaba kigiye kwerekanwa, iburanisha ryashyirwa muhezo.

Uyu munyamategeko yavugaga ko atanga ubu busabe ashingiye ku ngingo ya 54 y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo.

Perezida w’Iburanisha yasabye Me Gatera gusobanura aho iyi ngingo ivuga ku “ibanga ry’umwuga” ihuriye n’ubusabe bwe bwo kuterekanira iki kimenyetso mu ruhame, uyu munyamategeko agaragaza ko umwuga we ugomba kubahwa.

Me Gatera yagize ati “Bwana Perezida, mutubabarire, dufite umwuga, namwe murawufite, ugomba kubahwa.”

Umucamanza yagize ngo yumve icyo Ubushinjacyaha bubivugaho, Me Gatera agaragaza ko atabyumva neza, ashimangira ko iki kimenyetso gishyizwe mu ruhame byaba ari ‘scandal’.

Me Gatera yibukijwe ko itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza z’inshinjabyaha riteganya ko urundi ruhande ruba rugomba guhabwa umwanya kugira ngo rugire icyo ruvuga ku kibazo cyagaragajwe.

Ingabire yazamuye ukuboko kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, ati “Nari nje kunganira ho gato umwunganizi wanjye”, asobanura ko Me Gatera adashaka ko ‘factures’ ze n’abamwunganira zigaragarizwa mu ruhame.

Me Gatera yahise yungamo, avuga ko uretse n’izo factures z’ubwishyu, atanashaka ko ibyo yaganiriye n’abakiliya be na byo bigaragarizwa mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, bugaragaza ko ibimenyetso byose bigomba kwerekanwa. Bwasobanuye ko iyo aba adashaka ko byerekanwa, yari kubisaba mbere y’igihe, urukiko rukabifataho icyemezo.

Umushinjacyaha ati “Ni ikimenyetso cy’Ubushinjacyaha gifitanye isano n’uru rubanza. Ntacyo tubona cyabuza urukiko ko kigirwaho impaka mu rubanza mu ruhame.”

Umucamanza yavuze ko ingingo ya 125 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, agaka ka 8, iteganya ko ingingo yo kwemeranya ibimenyetso igibwaho impaka mu iburanisha ry’ibanze.

Yasobanuye ko tariki ya 17 Kamena 2026 habaye iburanisha ry’ibanze, Me Gatera amuca mu ijambo ati “Hari akantu nagira ngo nongereho. Mumbabarire.”

Umucamanza yabwiye Me Gatera ko urukiko rwubahiriza iby’amategeko ateganya, yibutsa uyu munyamategeko ko ikibazo cye cyagombaga kugaragarizwa mu iburanisha ry’ibanze.

Ati “Iburanisha ry’ibanze ryabaye tariki ya 17/06/2026. Ibyo Me Gatera Gashabana avuga ntiyigeze abivuga mu iburanisha ry’ibanze.”

Me Gatera yahise yasubije Umucamanza ko ubu busabe buri mu mwanzuro yoherereje urukiko, Umucamanza ati “Me Gatera Gashabana, urukiko, nyuma yo kubacyaha, rurabacecekesheje.”

Nyuma yo gucecekeshwa kubera guca urukiko mu ijambo, Me Gatera yahise ava imbere y’Inteko y’Abacamanza, ajya kwicara avuga ko arenganye ariko nyuma arongera asubirayo, ahagarara hamwe n’abandi banyamategeko.

Perezida w’Iburanisha yanzuye ko ubusabe bwa Me Gatera bwo gushyira iburanisha mu muhezo kubera iki kimenyetso butemewe, asaba Ubushinjacyaha gukomeza gusobanura ikirego cyabwo.

Me Gatera Gashabana yacecekeshejwe azira guca mu ijambo abacamanza
Me Gatera Gashabana yacecekeshejwe azira guca mu ijambo abacamanza