Urukiko rwategetse ko Dubai we akomeza gukurikiranwa afunzwe nubwo yari yasabye ko yarekurwa akazasana inzu zangiritse cyangwa agasubiza amafaranga abatazishimiye.

Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bahoze ari abakozi b’Akarere ka Gasabo bafunzwe nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo ku wa 16 Gicurasi 2023 nyuma baza kukijuririra.

Rwamurangwa Stephen yahoze ari Meya wa Gasabo, Mberabahizi akaba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu naho Nyirabihogo Jeanne d’Arc akaba umukozi wari ushinzwe One Stop Center.

Bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya wari uyobowe na Nsabimana Jean.

Rwamurangwa Stephen wahoze ari Meya wa Gasabo
Rwamurangwa Stephen wahoze ari Meya wa Gasabo