Abakekwa bafatiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Musasa ku wa 25 Nzeri 2026.
Saa kumi za mu gitondo ubwo abapolisi ba ba Sitasiyo ya Ruhango bari mu mukwabu wo kurwanya ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko ni bwo bafashe abantu babiri bari batwaye kuri moto ibiro 59 bya Wolfram, bahita bahamagara undi muntu abazanira amafaranga ibihumbi 800Frw ya ruswa ngo badafungwa uwari ayajyanye na we ahita afunganwa na bo ku cyaha cyo gutanga ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yabwiye IGiHE ko abafunzwe ari batatu, ni ukuvuga uwari afite amabuye, uwari amutwaye n’uwatanze ruswa bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango bakaba bashyikirijwe RIB kugira ngo bakurikiranwe.
Ati "Tuributsa abaturage gucika ku muco mubi wo gutanga ruswa, birinda gutanga no kwakira ruswa kuko yagiye mu byaha bidasaza kandi n’ibihano byayo byiyongereye kdi turabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko"
Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!