Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w’imyaka 34 agirwa umwere, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe.
Ubwo icyemezo cy’urukiko cyatangazwaga kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yabanje kwibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha uko iburanisha ryagenze, n’ibyaha uyu musore akurikiranyweho.
Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabirezweho n’abakobwa babiri bavuzwe hifashishijwe ’codes’ bahawe, icyaha cya gatatu akaba yarakirezweho abakobwa babiri, ariko umwe arabihakana.
Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha, ahamya ko nta kimenyetso na kimwe gifatika kigaragaza ko yabikoze. Aha yagaragaje inyandiko za bamwe zasinyiwe imbere ya noteri, zigaragaza ko nta cyaha yakoze.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko izi nyandiko zidakwiye guhabwa agaciro, cyane ko zavuguruzanyaga n’ubuhamya bwatanzwe n’aba bakobwa.
Ibi byatumye Urukiko rutumaho abo batangabuhamya ngo rubiyumvire.
Iki gihe babiri mu bakobwa batatu bari batumweho, bavuze ko inyandiko ari izabo kandi bahamya ko yaba ibyo bavugiye mu iperereza cyangwa mu nyandiko basinyiye kwa noteri ari ukuri.
Uwa gatatu we yavuze ko ukuri kwe ari uko yavugiye imbere y’inzego zakoze iperereza yaba mu Bugenzacyaja ndetse n’Ubushinjacyaha.
Ishimwe Dieudonné yari afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022.
Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yaba yarabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.
Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabigizweho umwere kuko Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije.
Icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, hatanzwe ubutumwa Prince Kid yandikiye umukobwa umushinja, amusaba ko basambana ndetse n’amajwi yafashwe.
Urukiko rwasanze nta hantu na hamwe ubu butumwa bwatanzwe, cyane ko bwakuwe muri telefone y’undi muntu.
Aha, Urukiko rwakomeje gusesengura amajwi yatanzwe nk’ikimenyetso, ruburamo ijambo na rimwe risaba gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo rusangamo ijambo ry’umusore wasabaga urukundo ku mukobwa.
Ibi bigahuzwa n’inyandiko yakozwe n’uwamuregaga yavugaga ko nta hohoterwa yigeze akorerwa kandi ikaba yarasinyiwe kwa noteri.
Ikindi ni uko Urukiko rwasanze amajwi afite inenge kuko ataherekejwe na raporo y’umuhanga wagombaga kuyasobanura, bityo ruhamya ko ari ikiganiro hagati y’umusore n’inkurmi basabana urukundo.
Nyuma yo kumva ababuranyi bombi no gusesengura ibimenyetso byose Urukiko rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid agizwe umwere, kuko ibyaha yashinjwaga bidafitiwe ibimenyetso.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!