00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Muheto yakatiwe igifungo cy’amezi atatu asubitse

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 November 2024 saa 04:02
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2022, ahamwa n’ibyaha byo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe.

Urukiko kandi rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine atahamwa n’icyaha cyo guhunga nyuma yo gukora impanuka nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabigaragarije urukiko.

Miss Muheto yari akurikiranyweho ibyaha byo gutwara ikinyabiziga yasinze, gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo gutwara afite ndetse no guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka; byose biteganywa n’ingingo zitandukanye zo mu itegeko ryerekeye imikoreshereze y’imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Ni ibyaha yakoze ubwo yakoraga impanuka mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2024 ngo aho yari atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha akaza gukora impanuka akagonga umukindo n’ipoto y’amashanyarazi.

Ubushinjacyaha bwari bwasobanuye ko nyuma yo kugonga Miss Muheto yahunze ndetse bumusabira ko ibyaha akurikiranyweho byamuhama agahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani.

Miss Muheto yireguye yemera ibyaha bibiri ariko ahakana icyo guhunga kuko ngo nyuma yo gukora impanuka atahunze ahubwo yigiye hirya ho metero 100 kuko yatinyaga ko yagirirwa nabi.

Urukiko rwasuzumye ibibazo bibiri birimo kumenya niba ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho ndetse n’igihano yahabwa.

Ingingo ya 10 y’itegeko ryo ku wa 1987 riteganya ko ku cyaha cyo gutwara yanyoye ibinyobwa byinshi bisindisha ku buryo ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’iminsi irindwi ariko kitarenze amezi abiri.

Rusanga Nshuti Divine yemera ko yatwaye imodoka yanyoye ibisindisha aho yari yagejeje ku gipimo cya 4 kandi ingingo ivuga ko iyo ibipimo birenga 0.8 aba akoze icyaha bityo icyo cyaha kikaba kimuhama.

Ku cyaha cyo gutwara ibinyabiziga atabifitiye uruhushya, itegeko riteganya ko utwara atabifitiye uburenganzira riteganya ahanishwa igihano cy’igifungo kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rusanga ahamwa n’icyaha cyo gutwara ibinyabiziga nta ruhushya afite.

Ku birebana n’icyaha cyo guhunga amaze gukora cyangwa guteza impanuka, urukiko rusanga ahantu impanuka yabereye nta mugambi wo guhunga yari afite bityo ko adakwiye guhamwa n’icyaha cyo guhunga amaze gukora cyangwa guteza impanuka.

Rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine ahamwa n’ibyaha bibiri muri bitatu yari akurikiranyweho agahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.

Rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa.

Muheto yakatiwe igifungo cy'amezi atatu asubitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .