Umugabo witwa Nshimamahoro Emmanuel w’imyaka 38 bivugwa ko yakubiswe n’abaturage yari yibye ibitoki bibiri akabura ubwishyu bwo kubasubiza kandi yari yemeye kubyishyura.
Nyuma yo gukubitwa yaje kurembywa n’inkoni ndetse bimuviramo gupfa.
Bivugwa ko uyu mugabo yakubiswe ku mugoroba wo ku wa 10 Kanama 2024 mu Mudugudu wa Kabira Akagari ka Kigabiro mu Murenge wa Rwamiko.
Amakuru IGIHE ifite avuga ko igitoki kimwe bagifatiye iwe mu murugo rwe ikindi bakagisanga mu murima aho yari yagihishe.
Bivugwa ko nyakwigendera ubwo yari amaze gufatwa bikekwa ko yibye ibitoki bibiri by’uwitwa Nzabandora Damien yakubiswe akemera no gutanga ubwishyu bwabyo, ariko aza gupfa nyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemereye IGIHE iby’aya makuru, atanga ubutumwa bwo kutihanira, ashimangira ko mu gihe abaturage babonye umuntu wakosheje bagomba kwegera inzego z’ubuyobozi zikabikemura.
Ati “Uwitwa Nshimamahoro Emmanuel w’imyaka 38 yasanzwe yasanzwe ku ibaraza ry’inzu ye yapfuye afite ibikomere byinshi ku mubiri bikekwa ko byaba byaturutse ku nkoni yakubiswe ku wa 10 Kanama 2024 n’abantu bamufashe bamukekaho kwiba ibitoki bibiri mu rutoki rw’uwitwa Nzabandora Damien w’ imyaka 39".
"Abantu umunani bakekwaho gukubita nyakwigwendera bikamuviramo gupfa barafashwe bashyikirizwa RIB station ya Bukure hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera. Umurambo wa nyakwigwendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!