Gasana afite imyaka 54, akaba avuka mu Kagari ka Gitabage, Umurenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero. Ubwo yari muri Norvège mbere yo koherezwa mu Rwanda mu 2025, yari yariyise Dusabe Franky.
Ku wa 12 Werurwe 2026 ubwo yaburaniraga mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, yasabye ko mbere y'uko yiregura habanza hakazanwa dosiye yaburaniyeho ubwo yari muri Norvège.
Bimwe mu bikubiye muri dosiye yo muri Norvège harimo uko ashinjwa gukorera mu Rwanda ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa we akaburana abihakana.
Mu gihe iyi dosiye yari itegerejwe, mu mpera za Kanama, Gasana yemeye kuba aburana, urukiko rwanzura ko urubanza rukomeza muri Nzeri 2026.
Mu rubanza ruheruka ku wa 16 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko dosiye Gasana yaburaniyeho muri Norvège bayihawe ariko ko igizwe n'amashusho menshi n’impapuro nyinshi ku buryo kubishyira muri sisiteme y’urukiko byose bigoye
Uhagarariye Ubushinjacyaha yagize ati "Abashinzwe ikoranabuhanga bacu batubwiye ko bitajya muri sisiteme byose.”
Me Kazeneza Théophile wunganira Gasana yabwiye urukiko ko basabye Ubushinjacyaha kubaha dosiye yose, bagatoranyamo ibyo bashaka kugira ngo bibe ari byo bishyirwa muri sisiteme.
Urukiko rwafashe icyemezo cy’uko Ubushinjacyaha bubaha iyi dosiye, bakaba ari bo babyishyirira muri sisiteme ihuza ababuranyi.
Gasana ashinjwa ibyaha bibiri, ari byo gukora Jenoside n'icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.
Ubushinjacyaha buvuga ko Gasana yavuze amagambo agamije kurimbura Abatutsi, buti "Ijambo Dr. Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya n’iryo ryatumye ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, ari na byo dusaba ko Gasana yahamwa n’icyaha kuko na we yavuze amagambo mabi.”
Gasana yabanje kuburanira mu nkiko zo muri Norvège asaba kutoherezwa kuburanira mu Rwanda, gusa zatesheje agaciro ubusabe bwe, zitegeka ko agomba kuburanira mu Rwanda, ubu akaba afungiye mu Igororero rya Nyanza.



Ibitekerezo 0