00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barikana wahoze ari umudepite yaciwe ihazabu y’ibihumbi 500 Frw

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 May 2024 saa 04:59
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Barikana Eugène icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Barikana wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo.

Urubanza rwe Barikana rwabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano gusa Ubushinjacyaha bugasaba ko yafungwa imyaka ibiri.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Barikana yemeye icyaha mu Bugenzacyaha bumusabira guhanwa

Ku ruhande rwa Barikana yaburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko yakurirwaho ibihano kuko atari mu mugambi wo gutunga intwaro ngo abe yagirira nabi igihugu cyangwa undi uwo ari we wese.

Mu isomwa ry’umwanzuro w’urukiko kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagaragaje ko rwasanze ibyo avuga ko atari afite umugambi wo gutunga intwaro bitahabwa agaciro kuko nta bimenyetso abitangira.

Urukiko rwasanze kuba Barikana atarigeze amenyesha inzego z’ubuyobozi nyuma yo kumenya ko izo ntwaro zihari no ku buhamya bwatanzwe n’uwabonye izo ntwaro byashingirwaho Barikana ahamwa n’icyaha akurikiranyweho.

Urukiko rwasanze agomba guhanwa ariko akagabanyirizwa ibihano kuko yaburanye yemera icyaha.

Urukiko rwasanze agomba kugabanyirizwa igihano ariko ntikijye munsi y’igifungo cy’umwaka umwe cyangwa gucibwa ihazabu.

Rwasanze kandi itegeko riteganya ko uwahamijwe icyaha ashobora guhanishwa kimwe gusa mu bihano biteganywa n’itegeko birimo igifungo cyangwa ihazabu, bityo rwasanze Barikana agomba guhanishwa gutanga ihazabu ingana n’amafaranga miliyoni imwe ariko yagabanyirizwa ibihano agacibwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Barikana Eugène yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi 2024 akurikiranyweho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma y’uko iwe mu rugo hasanzwe Magazin irimo amasasu 10 na gerenade.

Barikana yahanishijwe gutanga ihazabu y'ibihumbi 500 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .