Ni urubanza rumaze iminsi itatu ruburanishwa mu mizi, aho yireguye ku byaha akurikiranyweho ndetse byose akabihakana yivuye inyuma.
Gen. Bunyoni akurikiranyweho ibyaha icyenda birimo gushaka kwica Umukuru w’Igihugu, gutesha ubumuntu Minisitiri w'Intebe Ndirakobuca Gervais, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutuka Umukuru w’Igihugu, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’ibindi.
Ubwo yaburanishwaga ku cyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe, urukiko rwumvise ubuhamya bw’abapolisi babiri bahoze bayoboye umutwe wari ushinzwe kumucungira umutekano.
Radio Ijwi ry’Amerika yatangaje ko abo batangabuhamya basaga n’abafite imvugo zivuguruzanya kuko umwe yasobanuye ko ubwo yari asimbuwe yasize yeretse ugiye kumukorera mu ngata intwaro za Bunyoni undi akabihakana akavuga ko atigeze azimenya.
Bunyoni yavuze ko abakoze iperereza batigeze bandika nimero ya buri ntwaro basanze iwe akavuga ko bari kumugerekaho n'ibyo atari atunze.
Yagaragarije urukiko ko n’ibyo basanze iwe byarapfuye babishyize mu ntwaro atunze mu buryo butemewe, ibintu agaragaza ko bidakwiye.
Ku cyaha cyo gutuka Umukuru w’Igihugu, Ubushinjacyaha bugaragaza ko hari ubutumwa Bunyoni yigeze yohererezanya n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru cya RPA bugira buti “Dushyire ingufu zose kuri Vuvuzela kugira dosiye tuyihutishe”.
Bwagaragaje ko Vuvuzela wavugwaga ari Perezida Ndayishimiye bityo ngo byerekana ugushaka guhirika Umukuru w’Igihugu no kumutesha agaciro.
Gen. Bunyoni yahakanye icyo cyaha asaba ko hazanwa ibimenyetso by’amajwi bibyemeza cyangwa urukiko rukaba rwahamagaza uwo munyamakuru akabisobanura.
Ku wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Gen Bunyoni ashinjwa gushaka kwica Umukuru w’Igihugu akoresheje uburozi gusa we akabihakana yivuye inyuma.
Gen. Bunyoni kandi akurikiranyweho icyaha cyo gutuka Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca kuko Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko yakoresheje amagambo amwambura ubumuntu aho akunze kumwita “Ihene”.
Ubwo yari mu Rukiko, Bunyoni yavuze ko iryo ari izina baziranyeho cyane, bakundaga gukoresha bakiri ku rugamba bityo ko atari ugutuka Ndirakobuca ahubwo ko ryari izina bamwitaga n’abandi basanzwe barizi.
Ikindi yireguyeho ni ikijyanye no guhungabanya ubukungu bw’igihugu aho yari yarabitse amafaranga y’amanyamahanga iwe, akajya ayanyanyagiza mu bantu uko ashaka, ibintu Ubushinjacyaha bugaragaza ko byahungabanyije ifaranga ry’imbere mu gihugu.
Yasobanuye ko ibyo birego nta shingiro bifite kuko afite uburenganzira bwo gutunga amafaranga ashaka.
Ku bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta no kudasobanura inkomoko y’uwo afite, yabwiye urukiko ko amaze imyaka irenga 20 akorera igihugu kandi ko yagiye afata inguzanyo mu mabanki azwi bityo ko adakwiye kubazwa inkomokoa y’umutungo.
Urukiko rwategetse ko akomeza gukurikiranwa afunzwe mu Ukwakira 2023, akaba areganwa n’abandi batandatu barimo uwahoze ari umutasi, umupolisi n’umushoferi we bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi ariko na bo bakabihakana.
Biteganyijwe ko urubanza rwa Bunyoni rumara iki cyumweru, aho rukomeza Ubushinjacyaha bugaragaza ibindi byaha akurikiranyweho ndetse bukanamusabira n’ibihano.
Gen. Alain Guillaume Bunyoni yabaye Minisitiri w’Intebe mu Burundi kuva mu 2020 kugera muri Nzeri 2022 ubwo yirukanwaga na Perezida Evariste Ndayishimiye.



Ibitekerezo 0