Aya mahugurwa y’iminsi itanu yatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, i Kigali, akaba azasozwa ku wa 20 Ugushyingo. Yateguwe ku bufatanye n’Ishuri rishinzwe Guteza Imbere Amategeko n’Ubumenyi Ngiro mu by’Amategeko (ILPD).
Yibanda ku kongerera abayitabiriye ubumenyi mu mategeko y’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga agenga uburenganzira bw’impunzi, hagamijwe kunoza uburyo ubujurire bw’abasaba ubuhungiro busuzumwa n’uko ibyemezo bifatwa.
Perezida w’Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi, Mukabagwiza Edda, yavuze ko aya mahugurwa aje mu gihe abagize uru rwego batangiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo gusuzuma ubujurire bw’abasaba ubuhungiro.
Yagaragaje ko izo nshingano zisaba ubumenyi bwimbitse mu gusuzuma ibimenyetso, gusobanukirwa amategeko no gufata ibyemezo biboneye.
Ati “Ubuziranenge bw’akazi dukora ntibuzapimirwa gusa ku buryo dusobanukiwe amategeko, ahubwo no ku bushobozi bwo kuyashyira mu bikorwa mu buryo buboneye, budahindagurika kandi bwita ku mibereho yihariye y’abantu bashaka uburinzi.”
Mukabagwiza yashimangiye ko ibyemezo uru rwego rufata bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, ari na yo mpamvu bigomba gushingira ku mategeko no ku bimenyetso bifatika.
Aya ni amahugurwa y’icyiciro cya kabiri, nyuma y’ayabereye ku cyicaro cya ILPD i Nyanza muri Werurwe 2026, yari agamije guha abagize Inama y’Ubujurire ubumenyi bw’ibanze ku mategeko agenga impunzi.
Umuyobozi wa ILPD, Dr Aimé Muyoboke Karimunda, yavuze ko aya mahugurwa afite umwihariko wo kuba yitabiriwe n’inzobere eshatu zifite ubunararibonye mu mategeko mpuzamahanga agenga impunzi, zirimo izaturutse muri Kenya no mu Bufaransa.
Yasobanuye ko kwifashisha inzobere mpuzamahanga biri muri gahunda nshya ya ILPD yo gutanga amahugurwa ahuza inyigisho z’amategeko n’imyitozo ngiro, kugira ngo abayitabiriye babashe gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse.
Ati “Uburyo bushya dukoresha mu gutanga amahugurwa ni ukubanza guha abayitabiriye ubumenyi bw’ibanze, hanyuma tugakurikizaho imyitozo ngiro, kugira ngo nibava hano bazabe bashoboye gushyira mu bikorwa ibyo bize nk’uko ababigishije babikora.”
Dr Karimunda yijeje ko ILPD izakomeza gufasha Inama y’Ubujurire mu kubaka ubushobozi bw’abayigize n’abakozi bayo.
Yagaragaje kandi ko hakwiye gutekerezwa ku buryo bamwe mu bacamanza b’Urukiko Rukuru na bo bajya bitabira amahugurwa nk’aya, mu rwego rwo kurushaho kunoza ubumenyi mu mategeko agenga impunzi.
Aya mahugurwa azibanda ku kunoza uburyo bwo gusuzuma ubusabe bwo kwemererwa ubuhungiro, gusesengura ibimenyetso no gukemura ubujurire bw’abantu batishimiye ibyemezo bafatiwe.
Mu masomo azatangwa harimo ajyanye no gusobanukirwa ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe ubuhungiro, kumenya impamvu zishobora gutuma umuntu ahabwa cyangwa yamburwa ubuhungiro, ndetse no gusesengura amakuru agaragaza uko umutekano n’imibereho byifashe mu gihugu akomokamo.
Hazibandwa kandi ku buryo bwo kubaza abasaba ubuhungiro ibibazo, hitawe ku miterere n’imibereho ya buri wese, by’umwihariko abafite abana, abafite ubumuga, abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abakorewe iyicarubozo.
Abitabiriye amahugurwa bazongererwa ubushobozi bwo gusuzuma niba amakuru atangwa n’abasaba ubuhungiro yizewe, gusesengura ibimenyetso no gufata ibyemezo bishingiye ku kuri no ku mategeko.
Aya mahugurwa agamije kandi gushimangira ubwigenge, ubutabera n’ubudakemwa mu ifatwa ry’ibyemezo, kugira ngo ubujurire busuzumwe mu buryo buboneye, budahindagurika kandi bwubahiriza amategeko y’u Rwanda n’amahame mpuzamahanga.
Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi ni urwego rushinzwe gusuzuma ubujurire bw’abantu batanyuzwe n’ibyemezo bafatiwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu ku busabe bwabo bwo kwemererwa sitati y’ubuhunzi.
Urwego rwashyizweho muri Mata 2024 ariko abagize inama y'ubujurire bashyirwaho muri Werurwe 2026. Inama y'ubujurire yatangiye kumva ubujurire bw'abayigana mu Ukwakira 2026.









Ibitekerezo 0