Mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026 ni bwo bikekwa ko Byiringiro Lague yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa.
Byiringiro wakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Polisi FC, Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda n'izindi kipe. Bikekwa ko yakubise umukobwa bari kumwe ahatangirwa Serivisi zirimo amacumbi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko Byiringiro yatawe muri yombi.
Ati"Arafunze akekwaho urugomo rwabyaye gukubita no gukomeretsa, Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza"
Amakuru avuga ko umukobwa bikekwa ko yakubiswe yari yanze kuryamana na Byiringiro maze atabaza inzego z'umutekano zijya kumufata.
Byiringiro Lague afungiye kuri sitasiyo ya Polisi iri mu Murenge wa Runda.





Ibitekerezo 0