Iri zina rihuzwa n’amahugurwa yabaye muri Nzeri 2021 yiswe ayo kwiga Icyongereza, ariko bigatahurwa ko yari agamije gutegura umugambi wo gukuraho ubutegetsi binyuze mu nzira zitarimo kumena amaraso hifashishijwe igitabo 'Blueprint for Revolution' cyanditswe na Srđa Popović wo muri Serbia, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye.

Tariki ya 18 Nzeri 2026 ari na wo munsi wa mbere w’urubanza, Umushinjacyaha yasobanuye ko Ingabire yakomeje gukurikira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyigiwe muri aya mahugurwa, anafasha gutegura imyigaragambyo yari iteganyijwe kuri Ingabire Day, ku wa 14 Ukwakira 2021, yari kuba intangiriro yo gushyira mu bikorwa ibyo bahuguriwe.

Umushinjacyaha yashingiye ku buhamya bwatanzwe na Nzabandora Boniface witabiriye aya mahugurwa, asobanura ko Sibomana Sylvain uri mu baregwa yabateguje ko kuri Ingabire Day bazambara imipira y’icyatsi kibisi yanditseho “Gakondo Yacu” mu ibara ry’umweru.

Ati “Ababwira ko Mukecuru ngo yababwiye ko insanganyamatsiko y’uwo munsi ari ‘Umunyarwanda Niyubahwe’. Mukecuru rero wavugwaga hano ni izina bari baramwitiriye, ni Ingabire Umuhoza Victoire.”

Yasobanuye ko icyemeza ko ari Ingabire wavugwaga ari ubutumwa Sibomana yoherereje abarimo Mutabazi Alphonse tariki 10 Ukwakira 2021, abaza niba abitabiriye amahugurwa bose biteguye, aho yababwiye ibyo ‘Mukecuru’ yifuza.

Umushinjacyaha yavuze ko Ingabire, abinyujije kuri Sibomana, yasabye abahuguwe kwifotora bahishe amasura yabo, bafite ibyapa byanditseho “Umunyarwanda Niyubahwe", amafoto akaba yaragombaga kwerekanwa kuri Ingabire Day nk’ikimenyetso cyo kwerekana ko hari ibitagenda neza mu Rwanda.

Tariki ya 21 Nzeri, Umushinjacyaha yavuze ko Uwababyeyi Assumpta uba mu Busuwisi ari we wari uyoboye aya mahugurwa, akavugana na Sibomana ndetse na Ingabire.

Yavuze ko saa kumi n’iminota ku wa 11 Nzeri 2021, Uwababyeyi yandikiranye na Sibomana ku rubuga rwa Signal, Sibomana amubwira ko atazi niba amainite yo gukoresha ari ‘Mukecuru’ uzongera kuyatanga.

Umushinjacyaha yavuze ko Sibomana yitaga Ingabire ‘Mukecuru’ kandi ko isuzuma ryakozwe muri telefone ya Sipomana mu gihe cy’iperereza rigaragaza ko uwo yitaga iryo zina nimero ye ari iyakoreshwaga na Ingabire.

Ati “Nta wundi wakoreshaga iyi telefone, na we yemera ko yari iye. Mukecuru ni Ingabire Victoire.”

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Ingabire ari we watangaga ibisabwa kugira ngo amahugurwa agende neza, birimo amainite yo kwifashisha mu itumanaho.

Ku munsi wa gatatu w’urubanza, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ‘Mukecuru’ yandikiye Sibomana ko ubutumwa buriho amagambo “Umunyarwanda Niyubahwe” bwagombaga gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zose zishoboka.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko ‘Mukecuru’ yandikiye Sibomana ati “Kora ku bantu bawe bose b’iyi campagne” kandi ko Sibomana ari we wari uyoboye abitabiriye amahugurwa bari mu Rwanda.

Ingabire yasabye ijambo, abwira urukiko ko ateganya kwiregura kuri ubu butumwa avuga ko Ubushinjacyaha bwashatse kumwiyitirira.

Ku munsi wa gatandatu w’urubanza, Ingabire yireguye ko nta ruhare yagize mu mahugurwa yitabiriwe n’abarimo Sibomana kandi ko ishyaka DALFA Umurinzi yashinze atari ryo ryayateguye.

Ku kiganiro cya Uwababyeyi na Sibomana, Ingabire yavuze ko nta cyo Ubushinjacyaha bushingiraho bwemeza ko ari we ‘Mukecuru’ wavugwaga.

Ati “Ni iki Ubushinjacyaha bushingiraho bwemeza ko na Assumpta atari mukecuru ku buryo buvuga ngo ni njye bavugaga?”

Ingabire yavuze hari igisubizo Uwababyeyi yahaye Sibomana, avuga ko hari ibyo ‘Mukecuru’ yamubwiye. Yasabye ko iyi ‘chat’ yose yazagaragazwa kugira ngo bimenyekane niba ‘Mukecuru’ ari we cyangwa undi.

Uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 17 Ugushyingo 2026, ubwo Ubushinjacyaha buzaba busubiza ku bwiregure. Biteganyijwe ko muri icyo cyumweru, Ingabire na we azatanga imyanzuro ya nyuma.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko Ingabire Victoire ari we wahawe izina 'Mukecuru'
Bwabishingiye ku kimenyetso bwabonye muri telefone ya Sibomana Sylvain (wambaye lunettes)