Ibi byagarutsweho ku wa 29 Ukwakira 2026, mu biganiro byahuje ILPD na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, byari bigamije gusuzuma uburyo bwo kurushaho guteza imbere urwego rw’ubutabera.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo muri ILPD, Dr Yves Sezirahiga, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe n’iri shuri bwagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki zitandukanye, zirimo iy’Ubutabera Nsanasano yemejwe mu 2022, ikaba yarafashije mu gukemura bimwe mu bibazo byari bibangamiye urwego rw’ubutabera.

Yagaragaje ko kuva iyo politiki yatangira gushyirwa mu bikorwa, hari intambwe imaze guterwa mu kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko, nubwo hakiri byinshi byo gukora.

Ati “Turebye nko mu mibare, izi politiki zitangira mu 2022, twari dufite ibirarane mu nkiko biri hejuru ya 60%, ariko mu mwaka ushize wa 2025 twari tugeze kuri 47%. Urebye muri raporo iheruka yo muri Nyakanga uyu mwaka, yagaragaje ko ibirarane bigeze kuri 42%, kandi intego ni uko mu 2029 tugomba kuba twabigabanyije kugeza kuri 30%.”

Dr Sezirahiga yavuze ko no mu magereza hagaragaye impinduka, aho igipimo cy’ubucucike cyagabanutse ugereranyije n’uko cyari gihagaze mu 2022.

Yakomeje ati “Ikindi ni ubucucike mu magereza. Iyo politiki ijyaho twari ku gipimo cya 140% cy’ubucucike mu magereza, uyu munsi bugeze kuri 97,2%. Rero birumvikana ko, nubwo utavuga ko byose byagizwemo uruhare n’iyi politiki gusa, ubushakashatsi tugenda dukora bugaragaza ko iyi politiki yagize uruhare rukomeye.”

Yasobanuye ko, kugira ngo izo ntambwe zikomeze guterwa, hakenewe kongerera Inteko z’Abunzi ububasha ku makimbirane zishobora gukemura.

Mu byifuzwa kandi harimo gushyiraho ibyiciro by’amakimbirane byajya bibanza kunyuzwa mu Bunzi mbere yo gushyikirizwa inkiko, mu rwego rwo kugabanya umubare w’imanza no kwimakaza umuco wo gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane.

Ati “Icyiza cyo gukemura amakimbirane muri ubu buryo ni uko kiba ari icyemezo uwaregaga n’uwaregwaga bemeranyaho kugira ngo amakimbirane akemuke. Ibyo bituma nta kujurira kubaho kandi bombi bagataha banyuzwe, bitandukanye n’umwanzuro w’urukiko aho umwe ataha yatsinzwe undi yatsinze.”

U Bufaransa bushyigikiye gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko

Yves Gounin, ukora mu rwego rw’ubutabera mu Bufaransa, yagaragaje ko gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ari uburyo bukomeje guhabwa agaciro no muri icyo gihugu.

Yasobanuye ko nubwo serivisi z’ubutabera mu Bufaransa zitishyurwa, abantu bashobora guhura n’ikibazo cy’amafaranga menshi bakenera kugira ngo bishyure ababunganira mu mategeko, ndetse n’igihe imanza zimara zitararangira.

Ati “Mu Bufaransa ubutabera ni ubuntu, ariko kugira ngo ubuhabwe ugomba gushaka ukunganira mu mategeko kandi ntabwo baba bahendutse. Rero gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bituma abantu badatakaza amafaranga ndetse n’umwanya, kuko batamara igihe baburana no gutegereza umwanzuro w’urukiko.”

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, agaragaza ko ari inzira ifasha kwimakaza ubwumvikane mu baturage.

Yavuze ko ari muri urwo rwego Ambasade y’u Bufaransa yateye inkunga amahugurwa agamije kongerera ubushobozi Abunzi bo mu Karere ka Ruhango.

Ati “Twatekereje ko niba dushaka kuganira ku Nteko z’Abunzi, byari ngombwa ko tugaragaza ko tubashyigikiye, ari na yo mpamvu twateye inkunga amahugurwa yo kongerera ubushobozi Abunzi bo mu Karere ka Ruhango, ku bufatanye na Haguruka, yabaye mu minsi ishize.”

Ambasaderi Royet-Gounin yashimangiye ko Inteko z’Abunzi zifite uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kubona ubutabera, by’umwihariko abagore, asobanura ko guteza imbere uburenganzira bwabo biri mu byo igihugu cye cyashyize imbere.

Ati “Twemera ko Inteko z’Abunzi zigira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburyo abagore bagera ku butabera. Iki ni ikintu duha agaciro cyane, kandi nk’uko mubizi, guteza imbere uburinganire n’uburenganzira bw’abagore ni kimwe mu by’ingenzi bigize politiki yacu y’ububanyi n’amahanga.”

Kugeza ubu, ILPD imaze guhugura abantu 1.243 bo mu nzego n’ibigo bitandukanye, bafite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubutabera Nsanasano.

Iyi politiki ikubiyemo uburyo butandukanye bwo gukemura amakimbirane, burimo ubuhuza (Mediation), ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining), ndetse n’ubuhuza hagati y’uwakorewe icyaha n’uwakimukoreye (Victim-Offender Mediation).

Binyuze muri ubwo buryo, ILPD igaragaza ko hashobora kurushaho kugabanywa imanza zishyikirizwa inkiko, abaturage bagakemura amakimbirane yabo mu bwumvikane, bikanafasha kugabanya ubucucike mu magereza n’ibirarane by’imanza.