Mu iburanisha ryabaye ku wa 20 Ukwakira 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba Barundi bose b’igitsina gabo, bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma yo kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yagize ati "Aba bafashwe mu bihe bitandukanye bakekwaho kwambuka umupaka binyuranyije n'amategeko"

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aba Barundi binjiye mu Rwanda bambutse Umugezi w’Akanyaru, aho kunyura ku mipaka yemewe n’amategeko.

Bwavuze ko bose bafatiwe mu Mirenge ya Kibiriza na Ntyazo, yo mu Karere ka Nyanza, mu bihe bitandukanye.

Mu rukiko, Ubushinjacyaha bwasabye ko aba Barundi uko ari 10 bahamwa n’icyaha cyo kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko, bagahanishwa igifungo cy’amezi atandatu buri wese.

Mu kwiregura, buri wese mu baregwa yemeye ko yinjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko basaba urukiko kubagabanyiriza ibihano aho kubakatira igifungo cy’amezi atandatu cyasabwe n’Ubushinjacyaha.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yatangaje ko urukiko ruzasoma umwanzuro kuri uru rubanza ku wa 27 Ukwakira 2026.