Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bukurikiranye Abasore b'Abanyarwanda bakekwaho gucuruza abantu mu gihugu cya Cambodia.
Mu rubanza rwabaye ku wa 5 Ugushyingo 2026 mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza abasore bose baregwa bari bitabye Urukiko.
Abaregwa ni Nduwayezu na Nshimiyimana baburana bafungiye mu igororero rya Nyanza naho Kwizera we akaba aburana afungiye mu igororero rya Muhanga bose batawe muri yombi mu mpera z'Umwaka wa 2025.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nduwayezu taliki ya 21 Ugushyingo 2022 yagiye kwiga mu Bushinwa agaruka mu Rwanda kwiga bitarangiye asubirayo taliki ya 25 Gashyantare 2024 agiye gukomeza kwiga gusa ntiyagiye mu ishuri ahubwo yahise akomereza mu gihugu cya Laos abishaka atangira gukora ubujura bwifashijwe ikoranabuhanga 'Cyber Scamming' maze atangira gushaka abakozi gusa yaje gukomereza muri Cambodia n'ubundi akomeza gushaka abakozi abizeza akazi ko kwakira abakiliya bahagera akazi kakabananira ntibagakore maze bagakubitishwa amashanyarazi, bakicishwa inzara ntibahembwe gusa kuko inzego z'umutekano ziba zitemera ubwo butekamutwe bwifashijwe ikoranabuhanga ababikora birukanwe mu gihugu cyakora abantu Nduwayezu yari yaragurishije Ambasade y'u Rwanda mu Bushinwa ibafasha kugaruka mu Rwanda bahageze barega Nduwayezu.
Uhagarariye Ubushinjacyaha ati"Nduwayezu amakuru yamugezeho ko abo yagurishije bageze mu Rwanda bakamurega na we ahimba ibinyoma agaruka mu Rwanda avuga ko na we yari yaragizwe ingwate kuko yacuruzwaga kandi abeshya"
Undi uregwa ni Kwizera, ubushinjacyaha buvuga ko Kwizera yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2022 agiye i Dubai mu kazi ko gusemurira Umunyamahanga utazi Icyongereza baje gutandukana maze Kwizera ajya gukorana n'Abantu bakoraga ubujura bwifashije ikoranabuhanga 'Cyber Scamming' aho bibaga amafaranga Abanyamerika maze i Dubai birukana abajura bakoraga ibikorwa bitemewe maze taliki ya 7 Kanama 2024 Kwizera ajya muri Cambodia agezeyo akomeza ibikorwa bya 'Cyber Scamming', akanashaka abakozi baturuka mu bihugu bitandukanye birimo U Rwanda, Burundi, Kenya, Nigeria, Ghana n'ahandi, abo bakozi bashatswe na Kwizera bakora ibyo bikorwa bitemewe uwabyanze akaba yakubitwa, kwicishwa inzara n'ibindi.
Uhagarariye Ubushinjacyaha ati"Kwizera yaje kugaruka mu Rwanda ajya gukodesha inzu mu karere ka Musanze ngo akomeza akazi katemewe ko gucuruza abantu aba ari naho afatirwa gusa yakoranaga n'Abantu bakora Scamming bari muri Assia"
Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimiyimana yagiye i Dubai taliki ya 2 Kamena 2024 agiye mu kazi yari arangiwe na mushiki we agezeyo asanga ari akazi k'ingufu karamunanira gusa ari i Dubai yahuye na Kwizera bareganwa maze baza kujyana muri Cambodia bafatanya gukora 'Cyber Scamming' ari nako bashaka abakozi gusa kuko leta ya Cambodia irwanya abakora ibikorwa bya 'Cyber Scamming' haje kuba umukwabo bagaruka mu Rwanda afatirwa mu karere ka Musanze aho bari bakomereje ibikorwa bitemewe byo gushaka abakozi bakora 'Cyber Scamming' aho bari kohererezwa Abashinwa gukorerayo.
Mu rukiko Nduwayezu uregwa yasabye ijambo ati"Hari ibimenyetso mfite ku mubiri ko nanjye nahohotewe ndi muri Cambodia ndashaka kuzabyerekana mu muhezo"
Kwizere nawe ati"Hari impapuro zihari twandikiye Leta y'u Rwanda turi gutabaza nanjye mfite ibimenyetso aho nakubiswe imbunda ndi muri ibyo bihugu tuzahabwe umwanya tubyerekane"
Umucamanza yahise atangaza ko urubanza ruzakomeza ku wa 17 Ukuboza 2026, abaregwa na bo bagatangira kwiregura.





Ibitekerezo 0