Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki 10 Ugushyingo 2021, ku cyicaro cy’iyi sosiyete giherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Umuyobozi ushinzwe Kwamamaza muri Itel Rwanda, Ombeni Raymond, yabwiye itangazamakuru ko ryitabiriye iki gikorwa ko batekereje gukorana n’uyu musore kubera ko ari mu bagezweho mu Rwanda.
Ati “Itel ni sosiyete nini ikora ibikorwa byinshi kandi dukeneye kwamamaza. Twaricaye turatekereza bitewe n’abantu dushaka kumenyekanishaho ibyo dukora dusanga Rocky ariwe wadufasha kuko ari mu bagezweho mu Rwanda. Twaraganiriye twese tubishyira hamwe turemeranya.”
Yabajijwe iby’igihe aya masezerano azamara asubiza ko nta gihe runaka batekereza ko bashyiraho cyo gukorana na Rocky kuko ari umuntu bakeneye ku buryo bigenze neza banakorana imyaka 10 igashira cyangwa ubuziraherezo.
Ati “Imyaka 10 ishobora kuzagera tugikorana. Si ubwa mbere dukoranye n’umu-star kuko Rocky ni uwa gatatu. Turifuza ko yaba uwa nyuma dukoranye ni ukuvuga ko igihe cyose Itel yaba igikorera mu Rwanda twifuza ko ariwe twakorana mpaka. Turabyizeye ko azadufasha. Ni umugabo uzi icyo ashaka.”
Rocky Kirabiranya yashimiye Itel Rwanda yamuhisemo, avuga ko agiye gukora ibishoboka byose akayereka ko icyizere yamugiriye atari icy’ubusa.
Ati “Ndashimira Itel Rwanda. Ni Ikintu cyiza. Ndabizeza ko hagiye gushya. Ntabwo bambwiye ngo dukorane ngo mpite mbyemera ahubwo narebye ireme ry’ibintu bakora. Nasanze telefoni zabo ziri ku rwego rwiza mpita mfata umwanzuro wo gukorana na bo.”
Ntabwo iyi sosiyete cyangwa Rocky bigeze batangaza agaciro k’amasezerano bagiranye, gusa bavuze ko ari amafaranga akwiriye umuntu w’icyamamare nk’uyu musore.
Rocky agiye kwamamariza Itel Rwanda nyuma y’abandi bakoranye na yo barimo Butera Knowless ndetse na Nishimwe Naomie waherukaga gusinyana amasezerano n’iyi sosiyete umwaka ushize.
Itel ni sosiyete yashinzwe mu 2007 ikora telefoni zigezweho. Ubu iri mu bihugu 48 bya Afurika, izwi cyane mu gukora telefoni zizewe kandi zijyanye n’urwego rwa buri wese.
Kuri ubu yamaze gushyira hanze televiziyo zigezweho hamwe na bimwe mu bikoresho binyuranye bya telefoni nka Power bank, isaha, écouteurs, Chargeurs n’ibindi.
Itel isanzwe ikora ikanacuruza telefoni zo mu bwoko bwose zikunzwe ku isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga. Telefoni zayo ziboneka mu Rwanda hose, mu minsi ishize yatangiye gahunda yo gufungura amashami y’icyubahiro [VIP] nk’irya Musanze yo kunganira andi atatu yo mu Mujyi wa Kigali yari isanganywe.










Ibitekerezo 0