Igikorwa cyo gusogongera izi Divayi na Champagne cyateguwe na ‘La bonne Source Ltd’ cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré n’abandi.
Muri iki gikorwa, Le Château Grand Bert, Uruganda ruherereye mu Mujyi wa Bordeaux mu Bufaransa rwamuritse bimwe mu bicuruzwa rwagejeje mu Rwanda ku wa 6 Ukuboza 2022.
Uru ruganda rukora amoko arenga 240 ya divayi Ikorwa n’Umuryango wa Vignoble Poitevin, ndetse igisekuru cya karindwi cyawo ni cyo cyagejeje izi divayi na Champagne mu Rwanda.
Pierre Poitevin wari uhagarariye uyu muryango muri iki gikorwa avuga ko bahisemo kwinjiza ibicuruzwa byabo mu Rwanda nk’igihugu gitekanye kandi kirimo abantu bakunda kwidagadura.
Yagize ati “Mbere na mbere Afurika ni umugabane ufite ejo hazaza heza. U Rwanda ni igihugu cyiza gifite umwihariko, gifite abantu bigirira icyizere, bakunda gutarama cyane kandi na divayi cyangwa se champagne zacu zizabafasha kwizihirwa.”
Yakomeje agira ati “Twatangiye gucuruza ibicuruzwa byacu mu Rwanda uyu mwaka, ni ubwa mbere mpageze ariko nanyuzwe nanjye ubwanjye.”
Kugeza ubu bari gukorana n’ibihugu bitatu byo muri Afurika birimo Burkina Faso, Côte d’Ivoire n’u Rwanda.
Uruganda rwa Vignobles Poitevin (Château Grand Bert) rwatangiye gukora divayi kuva mu 1910. Ni ubwa mbere ruzanye ibicuruzwa byarwo mu Rwanda ku bufatanye n’iduka rya ‘La bonne Source Ltd’ bizafatanya mu kubisakaza mu Rwanda.
Le Château Grand Bert imenyerewe gukora ubwoko bwa divayi bwujuje ibisabwa ku Isi, ikorera mu Mujyi wa Bordeaux, umwe mu yamamaye cyane ku Isi mu kugira inganda nziza zikora divayi.






















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!