Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, bwatangajeko imurikagurisha mpuzamahanga rya 18 rizitabirwa n’ibihugu 18 n’u Rwanda rurimo , abamurika bakazaba ari 383 bose hamwe harimo 277 b’Abanyarwanda ndetse na 106 bo mu mahanga, mu gihe umwaka ushize abamuritse bose hamwe bari 357.
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Steven, yatangaje ko iri murikagurisha rizamara iminsi 16, rizatangira tariki ya 29 Nyakanga rigeze tariki ya 12 Kanama hakazamurikwa ibikorwa by’ingeri zose ku buryo Abanyarwanda bazabyigiraho cyangwa abaturutse mu mahanga bakabona u Rwanda ari ahantu heza horohereza abashoramari nabo bagatangira gushora imari yabo mu Rwanda.

Ati” Muri iri murikagurisha harimo serivisi zjyanye n’ikoranabunga zimwe zizazanwa n’inganda zo mu Buhinde, Abanyarwanda bazazigiraho cyangwa nabo basange u Rwanda ari igihugu cyorohereza ishoramari batangire bakorere mu Rwanda.”
Ku kijyanye no kuba hashize imyaka itandatu igiciro cy’abiyandikisha kwitabira imurikagurisha kikiri ku mafaranga ibihumbi 450 , Ubuyobozi bwa PSF buvuga ko nta bikorwa bihambaye bwari bwageraho byatuma bwongeza ayo mafaranga.
Umuyobozi wungirije muri PSF, Mukarwema Yvette, yagize ati “ Ayo mafaranga ibihumbi 450 afasha gucunga umutekano,umuriro, amazi, kubaka ihema ry’uwaje kumurika n’ibindi bituma imurika rigenda neza ku buryo ntawavuga ko bihenze.”
Imurikagurisha rizajya ritangira saa mbiri za mu gitondo risozwe saa yine z’ijoro mu minsi y’akazi naho mu muri weekend risozwe saa sita z’ijoro.
Biteganijwe ko abazaryitabira mu gusura bazagera ku bihumbi 270 akaba ari uburyo bwiza ku bakora ubucurizi kumurikira abo bantu bose ibyo bakora





Ibitekerezo 0