Ni amafaranga yavuye muri toni 10.989 zoherejwe mu mahanga. Ibicuruzwa byoherejwe birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibikomoka ku matungo, n’ibindi.
Ikawa, hoherejwe toni 652 zinjije Miliyari 4,5 Frw, icyayi hoherezwa toni 1.166 zinjije miliyari 4,8 Frw, mu gihe imboga hoherejwe toni 450 zinjije miliyoni 772 Frw.
Ibi bihingwa byoherejwe cyane mu bihugu birimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa n’ibindi byo ku Mugabane wa Afurika.
Imbuto hoherejwe toni 22 zinjije miliyoni 82 Frw, aho zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Indabo hoherejwe toni zirindwi zinjije miliyoni 56 Frw, aho zoherejwe mu Bwongereza n’u Buholandi.
Ibindi bihingwa byoherejwe mu mahanga nk’ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ibindi hoherejwe toni 7.822 zinjije miliyari 7 Frw.
Ibi byo byoherejwe cyane muri Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Ni mu gihe amatungo n’ibiyakomokaho byo hoherejwe toni 869, byinjiza miliyoni 767 Frw. Byoherejwe mu bihugu byo muri Afurika cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!