Ni ibikubiye mu bushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda [Transparency International Rwanda].
Ubushakashatsi bugaragaza ko ruswa ikigaragara mu mitangire ya serivisi z’amashanyarazi n’amazi, mu guhabwa akazi mu nzego z’abikorera, kubona ibyangombwa by’ubutaka n’ ibyo kubaka ndetse no muri serivisi zo kwishyura no gusubizwa ibinyabiziga bifatirwa na polisi.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu Rwanda uramutse ugiye kwaka serivisi bakakwaka ruswa ukifata ntuyitange, nibura 97% wayihabwa. Ni ukuvuga ko abantu 3% aribo bimwa serivisi iyo banze gutanga ruswa.
Abaturage basabwe kugusha mu mutego ababaka ruswa
Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri Transparency International Rwanda, Albert Kavatiri yavuze ko muri uyu mwaka bashoboye kugera ku makuru afatika kurusha uko byagenze mu myaka ibiri ishize kubera ko ubu Covid-19 yagenjeje make.
Ikindi kandi ngo ni uko muri uyu mwaka abantu bavuye mu ngo zabo bajya kwaka serivisi bityo bituma abashakaga kwaka ruswa babikora. Ni mu gihe mbere kwegerana bitari byemewe.
Transparency International Rwanda ivuga ko byafashije abashakashatsi kumenya uko ruswa imeze mu bacuruzi.
Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi basanze abagabo ari bo bakunze kugaragara muri ruswa haba mu kuyaka cyangwa kuyitanga kubera ko n’ubundi abagabo ari bo baba mu nzego z’ubuzima bw’igihugu kurusha abagore.
Ikindi cyagaragaye ni uko abakwa ruswa ari abantu binjiza guhera ku 31,000Frw ku kwezi, bikaba bivuze ko abakene ari bo bakwa ruswa ngo bahabwe serivisi bityo bakadindira mu iterambere.
Avuga ko mu bushakashatsi bwabo babaza abantu uko bumva ruswa iteye muri rusange nyuma bakabazwa niba nabo barayihawe.
Ku byerekeye uko abantu babona ruswa mu nzego, abantu bavuga ko ruswa izamuka.Ngo iva hasi cyane izamuka igana hejuru.
Transparency International Rwanda kandi yasanze no mu kurwanya ruswa harabaye kudohoka kuko byavuye kuri gipimo cyo hejuru bijya hasi , bivuze ko hari impamvu zituma kuyirwanya bigabanuka.
Mu bushakashatsi kandi byagaragaye ko bantu 23.50% batse ruswa, ariko abagera kuri 5% aba ari bo bayitanga. Abasigaye ntacyo bayivuzeho
Ugeraranyije no mu mwaka wa 2012, ruswa yari 12.69% ariko mu mwaka wa 2022 abayitanze cyangwa abayisabye bangana na 29.10%, bikerekana ko yazamutse.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko kuba abaturage badatanga amakuru kuri ruswa hari impamvu zishingiye ku myumvire no kuba hari abagerageza kuyatanga ntibafashwe.
Ati “Hari imyumvire, bamwe bakakubwira ngo niyo nyitanze nta gikorwa, ntibibuke ko ruswa ntibayivuga mu magambo, ni icyaha. Icyaha cyose gisaba ibimenyetso bifatika. Kubona ibimenyetso bya ruswa ntabwo byoroha buri gihe.”
Yakomeje agira ati “Abaturage bakwiriye kujya bata mu mutego ababasaba ruswa kugira ngo bagire koko ibimenyetso simusiga. Hari abandi koko batanabyitaho, ushobora gutanga amakuru, ntibikurikiranwe, ibyo rero bigaca intege abaturage.”
Ingabire avuga ko hari abaturage baba batazi inzego babwira amakuru ku bijyanye na ruswa, bityo hakwiyeho kuba ubufatanye bw’inzego zose.
























Amafoto: Ganza Raul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!