00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutembere i Karongi, umurwa w’amahumbezi mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 Ukuboza 2022 saa 10:51
Yasuwe :

Ikiyaga cya Kivu kiramutse kibaye igihugu, umurwa mukuru wacyo waba Karongi. Si ibihimbwe ubu kuko n’abahazi mbere hacyitwa Kibuye, bazi neza ko ubwo bw’iki kiyaga kinini mu Rwanda, ububona neza wicaye ku nkombe zacyo mu Karere ka Karongi.

Ushatse wakita akarere k’ubukerarugendo kubera ibyiza nyaburanga bigatatse. Aha ni muri ka gace abaturage bigeze gusaba umuhanda uwari Perezida, aho kumva amarira yabo akavuga ko ikiyaga cya Kivu kibahagije! Hari kera.

Ubu Karongi iri mu turere dufite hoteli zigezweho zikurura ba mukerarugendo, bikaba inkingi y’iterambere ry’abagatuye n’u Rwanda muri rusange.

Iterambere Karongi imaze kugeraho mu myaka 25 ishize, ntiryari gushoboka uvanyemo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA). Nicyo cyahawe inshingano zo gukusanya ukwigira kw’abanyarwanda, abagize ibyo bageraho bakibuka abakiri hasi, bagatanga umusanzu mu gukomeza gutera imbere.

Ugeze i Karongi akururwa n’ibyiza nyaburanga bitandukanye birimo Isunzu rya Congo-Nil, inkengero za Kivu, Gaz Methane, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, n’Igiti cy’Imana y’Abagore.

Ibi byiza nyaburanga byiyongera kuri Kivu biri mu byazamuye amahirwe y’ishoramari i Karongi.

Impinduka zakurikiye umuhanda Kivu-Belt

Uko Akarere kagenda gahabwa ingengo y’imari nini, niko ibikorwa bigamije guhindura imibereho y’abagatuye igenda ihinduka binyuze mu bibakorerwa n’iterambere kagenda kageraho.

Ishoramari rizamuka mu Karere ka Karongi ryatumye n’ibikorwaremezo bikarimo byagurwa umunsi ku wundi. Ibi birimo umuhanda ukikiye Ikiyaga cya Kivu [Kivu Belt] ukanyuramo ndetse ukagahuza na Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.

Hari kandi imihanda yubatswe mu mujyi wa Karongi, ihuza ibikorwa by’amahoteli bihubatse biri no mu biri kuzamura isura nshya yako mu iterambere.

Hambere byaragoranaga kubona hotel ku Kibuye ishobora gucumbikira abantu bahagendereye, ariko ubu hari hotel zirenga 14 zibumbatiye ubukerarugendo bwa Karongi n’izindi nto ku buryo nta wabura aho kurara muri Karongi. Ibi ahanini byakurikiye umuhanda wa Kivu Belt woroheje ingendo.

Muri Karongi hubatswe imiyoboro y’amashanyarazi kugira ngo abaturage bave mu kizima, aho kuri ubu abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 65% hakiyongeraho n’abakoresha imirasire y’izuba.

Abagerwaho n’amazi meza bagera kuri 68,5% biturutse ku kuba harubatswe inganda z’amazi zirimo n’urwa Kigezi.

Mu rwego rwo kwita ku buhahirane kandi hubatswe imihanda ya kaburimbo mu gice cy’Ubukerarugendo n’Umujyi ya kilometero 5,3 n’imihanda y’itaka ihuza uturere.

Mu birebana n’ubuzima, Karongi hari ibitaro bya Kibuye nabyo byari bito, kuri ubu byarasanywe, hubakwa ibigo nderabuzima 23 n’amavuriro y’ibanze 41.

Ni ibintu byahinduye imitangire ya Serivisi nk’uko umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye Ndahimana Jean Pierre yabigarutseho.

Ati “Ibi tubikesha kuba hatangwa imisoro, hanyuma tukabasha kubonamo amafaranga yubakishwamo ibigo nderabuzima ari naho natwe yavuye. Mbere wasangaga abarwayi baza batugana batabasha kubona serivisi nkuko bikwiriye. Turashima kuba hariho imiyoborere myiza kuko ariyo iduha umuyoboro tugenderaho.”

Ku mibereho myiza y’abaturage hatunganyijwe umudugudu w’icyitegerezo wa Rugabano watujwemo abatari bafite aho barambika umusaya.

Abaturage kandi bubakiwe amasoko ku buryo babasha kugeza umusaruro wabo ku isoko ndetse bukakirwa n’agakiriro kahinduye byinshi ku bakora ububaji muri Aka Karere.

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi kandi hatekerejwe no ku kubaka amashuri atandukanye harimo na IPRC Karongi yavuguruwe mu gihe nko mu mwaka ushize hubatswe ibyumba by’amashuri 700 byatwaye asaga miliyari 3,3 Frw.

Uko iterambere ry’Akarere rigenda rihinduka ninako kagira uruhare mu iterambere binyuze mu kwinjiza imisoro myinshi bivuye ku nzego z’abikorera n’inzego za Leta.

Ku ruhande rwa Karongi, itangwa ry’imisoro ryagiye ryiyongera ku buryo n’imisoro yinjizwa mu isanduku ya Leta ivuye mu bikorera no mu nzego za Leta muri aka karere yagiye izamuka.

Nko mu mwaka wa 2016 kinjizaga asaga miliyari 5, 6 Frw, bigenda byiyongera ku buryo mu 2019/2020 kinjije asaga miliyari 7,3 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yashimiye cyane abaturage bagira uruhare mu guharanira iterambere ry’Akarere no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ibigamije iterambere.

Ati “Aha murabona ko hari ibikorwa bitandukanye bigenda bizamuka, ibyo biva kuri ku kuba baba begerejwe ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’amazi.”

Yasabye abasora kurushaho kunoza umurimo cyane ko ibikorwaremezo bigerwaho biturutse ku kuba hatanzwe imisoro kandi mu buryo bunoze.

Ati “Buri wese turamusaba kugira uruhare mu itarambere ry’igihugu cyacu, yumve ko hari itafari yashyize ku iterambere ryacyo binyuze mu gutanga umusoro nkuko bikwiye.”

Mukarutesi yakomeje agaragaza ko hifuzwa guteza imbere aka Karere gafite ubukungu bushingiye ku buhinzi bw’icyayi na Macadamia, ubworozi n’ubukerarugendo kugira ngo karusheho kuzamura ubukungu n’iterambere riberanye n’imiterere yako.

Gare ya Karongi ifasha abatuye muri aka karere kugenderanira n'ibindi bice by'igihugu
Hotel Cleo Kivu Late , ni imwe mu zifasha abakerarugendo bagana aka Karere
Imihanda batangiye kuyibyaza umusaruro
Imihanda inyuranye yagiye yubakwa muri aka Karere
Karongi hari uduce ifite turimo imihanda itanyuramo ibinyabiziga byinshi
Imiturire mu mujyi wa Karongi iri kuvugururwa mu buryo bujyanye n'icyerecyezo
Isoko rya Kijyambere rya Karongi rifasha mu buhahirane
Karongi ifite imiterere ibereye ubukerarugendo
Umuhanda wa Kivu Belt woroheje ubuhahirane mu Burengerazuba by'umwihariko mu karere ka Karongi
IPRC Karongi iri ku isonga mu gusohora intiti zifasha igihugu mu guhanga imirimo no gukora byinshi mu bijyanye na tekiniki n'ubumenyingiro
Agakiriro ka Karongi karimo abanyabukorikori b'ingeri zose
Kugera i Karongi ugataha udatembereye mu kiyaga cya Kivu ni ukunyagwa zigahera
Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu by'imena bitunze abanya-Karongi
Hirya no hino muri Karongi hari uduce tw'ubucuruzi twazamuye iterambere
Karongi ni umujyi muto ariko mwiza
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, Ndahimana Jean Pierre yavuze ko amavuriro ari muri Karongi ari ishusho nziza y'ibyo igihugu kimaze kugeraho kubera imbaraga z'abaturage
Abakora ubucuruzi bishimira ko bubakiwe imihanda
Abakorera mu isoko rya Kibirizi bemeza ko ryahindutse imikorere
Abaturage batujwe uri iyi midugudu barashima ariko bagasaba ko Leta yakomeza kubitaho
Abaturage bo muri Karongi begerejwe amasoko
Agace isoko ryubatswemo kaba gashyushye kubera urujya n'uruza
Agakiriro ka Karongi gafasha abatari bake
Aka gakiriro kubatswe mu buryo bugezweho
Amazi muri aka Karere yegerejwe abaturage

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .