00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Doze 6000 z’intanga z’ingurube zatwawe na drones mu mwaka umwe

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 September 2024 saa 11:08
Yasuwe :

Aborozi b’ingurube bo mu karere ka Nyamasheke bagaragaje ko gahunda yo kohererezwa intanga z’ingurube hifashishijwe utudege tutagendamo abapilote yabarinze ibihombo batezwaga no kubanguriza ku mfizi no korora icyororo kitari cyiza.

Babitangaje ku wa 19 Nzeli 2024, ubwo umushinga Orora Wihaze wamurikaga ibyo wagezeho mu guteza imbere ubworozi muri aka karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi w’Umushinga, Orora Wihaze uterwa inkunga na USAID, Lucia Zigiriza, yavuze ko mu karere ka Nyamasheke kimwe no mu tundi turere umunani bakoreyemo, bahuguye abajyanama b’ubworozi ndetse bigisha abaturage ko bakwiye kuyoboka gahunda yo gutera intanga kugira ngo babone icyororo cyiza.

Ibi byatumye abaturage bakenera intanga z’ingurube biyongera bakorana na Zipline kugira ngo izo ntanga zigere ku borozi.

Sosiyete y’Abanyamerika itanga serivisi zo gukwirakwiza ibikoresho n’ibicuruzwa yifashishije drones, yavuze ko ku bufatanye n’umushinga Orora Wihaze kuva mu Ukwakira 2023 bamaze koherereza aborozi bo mu turere umunani, doze 6000.

Umukozi wa Zipline, Rugo Charity yabwiye IGIHE ko doze ziri hagati 1500 na 2000 bazohereje mu karere ka Nyamasheke.

Ati “Umworozi ukeneye intanga z’ingurube, abwira veterineri agahamagara kuri RAB sitasiyo ya Muhanga ikazitugezaho tukazimwoherereza dukoresheje drone. Mu minota 45 atanze komande ziba zimugezeho mu gihe mbere byatwaraga nk’amasaha ane”.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Aborozi b’Ingurube, Mbaraga Alexis yavuze ko uburyo bwo kohereza intanga ku borozi hakoreshejwe drone bwatanze umusaruro.

Ati “Byongere icyororo cyiza kandi cyizewe, bigabanya amacugane n’ikwirakwira ry’indwara mu ngurube”.

Manirahari Louis worora ingurube mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, yabwiye IGIHE ko mbere y’uko atangira gutumiza intanga z’ingurube yagiye abanguriza ku mfizi itera indwara.

Ati “Mu 2021 nabangurije ku mfizi ifite ubusembwa, abana 33 nari navukishije ku ngurube ebyiri bose barapfa biba ngombwa ko nongera kuvuza. Kuva ubwo nahise ntangira guteza intanga ntabwo ndongera guhura n’icyo kibazo”.

Umubare w’ingurube ziri mu Rwanda wavuye kuri 1 700 000 mu 2017 ariko ubu zimaze kurenga miliyoni ebyiri .

Aborozi b'ingurube bavuga ko gahunda yo gutwara intanga z'ingurube hakoreshwejwe drone yabarinze ibihombo baterwaga no kubanguriza ku ngurube
Mbaraga Alexis avuga ko gahunda yo gutera intaga yafashije aborozi b'ingurube kubona icyororo cyiza
Zipline ivuga ko imaze kohereza doze mu borozi b'ingurube zisaga ibihumbi 6 mu mwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .