Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bifite umwihariko wo kugera ku meza y’abanyamahanga kitabanje gutunganyirizwa mu nganda zabo ngo natwe bakidusubize bagihinduye ukundi bongereho no kukitugurisha baduhenze.

Gusa abenshi mu Banyarwanda ni abumva ko icyayi kituzanira amadevize ariko ntibamenye uko gisa, uko kigaragara mu murima n’uko gitunganywa mu nganda. Nasuye Intara y’Uburengerazuba gihingwamo cyane, nifuza kubasangiza uko nabonye icyayi cy’u Rwanda.

Gihingwa ari amababi y’icyatsi kibisi kikagera ku meza gifite amabara atandukanye bitewe nuko cyatunganyijwe mu ruganda. Ariko hari icyamamaye kigumana ububisi bwacyo bw’icyatsi, kikanyobwa cyitwa Green Tea mu Cyongereza cyangwa Thé vert mu Gifaransa.

Iyo Green tea ngo igira amabanga menshi atunganya ubuzima bw’abakinywa bakamererwa neza kandi kikabongerera imbaraga. Ahitwa mu Biryogo i Nyamirambo ha Nyarugenge, nimugoroba aba ari urujya n’uruza rw’abashaka aho bahagarika imodoka ngo barebe aho banywera icyo cyayi ku rubaraza rw’amazu gitegurirwamo.

Ugisutse mu gikombe hari igisa n’umukara, hari igisa n’ubuki, hari n’igisa nk’iroza cyangwa nka ya nzoga bita Cognac. Uko gitandukanya amabara ni nako gitandukanya icyanga mu kanwa.

Ugiye ku ruganda rw’icyayi rwa Kitabi muri Nyamagabe bakwereka icyayi cyohererezwa umwamikazi w’u Bwongereza. Hari ibijya mu Barabu n’ibijya i Burayi no muri Amerika.

Abanyarwanda nabo batangiye kukinywa ariko benshi ntibazi uko gisa mu murima nkuko abanyamahanga bagikunda ndetse n’ikawa ariko batazi ko gihingwa. Hari icyayi gihingwa ku misozi, hari n’igihingwa mu bibaya.

Abajya Rusizi banyuze mu Nyungwe bashimishwa no kubona imirima y’icyayi ibanziriza ishyamba bakanasohokera ku yindi. Ubibonye ubwa mbere ntiwabura guhagarara ngo ufate umwanya wo kwitegereza neza imisozi Rurema yabumbye nk’imitako irambuye cyangwa isobetse nk’ibiseke bisobanya amabondo.

Icyo cyayi kugira ngo kiboneke gikwire imisozi kugeza bagisarurira muri izo nganda, hari inzira ndende yo gutegura imbuto, gukuza ingemwe muri pepiniyeri no kuzitera mu mirima. Umurimo wo gutegura imbuto no kuzitera wiganjemo abakobwa n’abategarugori batojwe kumenya gutandukanya urubuto rw’icyayi mu mashami n’ibibabi byinshi byose bisa.

Bagendeye ku nama za Agronome bamenya uko bategura ibihoho biterwamo rwa rubuto. Hasi bakabanzamo kuri 2/3 itaka ry’umukara ari ryo rifite ifumbire izonkwa n’imizi y’urugemwe ariko ikaba ishobora gutwika urubuto mbere yuko umwumba warwo utangira guhumeka no gukurakuza umuzima ukesha imirasire y’izuba nayo yoroheje, ariyo mpamvu imbuto zikiri ntoto zitwikirwa.

Hejuru ya rya taka ry’umukara buzuzaho kuri 1/3 itaka ry’umutuku ridakungahayemo ifumbire ariko ridashobora no kwangiza rwa rubuto ahubwo rigasigasira ubuzima urubuto rwavanye ku ishami rwaciweho kugeza gihe imizi itungukiye ikajya gushaka amafunguro muri rya taka ry’umukara ribanza hasi mu gihoho.

Ikimenyetso cy’uko umwumba wafatishije ubuzima kikaba nyine iyo mizi igenda ikura isanga rya taka ryo hasi ry’umukara rikungahayemo ifumbire, noneho umwumba na wo ukagenda ubumbura ibabi rishya rizabyara n’andi mababi.

Urubuto iyo rumaze kuba agati gakomeye ntacyarusubiza inyuma, rusohoka mu mbere aho rwari rutwikiriye noneho rukajya hanze ku zuba ritagishoboye kurwonona amababi mashyashya ahubwo ibanga rya ‘photosynthese’ rikayongerera ubuzima ari nako imizi nayo iyazamurira ubutohe n’igaburo ry’ifumbire.

Hagomba nanone ubutaka bwinshi buhingwaho icyayi, hegitari z’imisozi icyayi cyiharira dore ko aho giteye nta kindi kihamera. Icyayi kigomba kumishwa mu ruganda, hagakenerwa ibiti byinshi byo gucana ari nayo mpamvu muri utwo turere tw’inganda z’icyayi harangwa n’amashyamba y’ibiti cyane cyane by’intusi nazo ziharira ubutaka zigasarurirwa ku ruganda.

Iyo tuvuze rero ibyatunganyirijwe mu nganda zacu bisohokamo bijya ku isoko byambaye kashe y’u Rwanda. Bikava ku isoko gutyo bijya ku meza y’abakunzi bacyo.

Hari icyayi cyamamaye kigumana ububisi bwacyo bw’icyatsi, kikanyobwa cyitwa Green Tea mu Cyongereza cyangwa Thé vert mu Gifaransa
Hari icyayi cyamamaye kigumana ububisi bwacyo bw’icyatsi, kikanyobwa cyitwa Green Tea mu Cyongereza cyangwa Thé vert mu Gifaransa
Ibumoso ni urubuto rw’icyayi ruri hejuru rugizwe n’agati n’akababi kamwe, hagati ya byombi hari umwumba (bourgeon) ariwo uzavumbukamo ingemwe. Iburyo hejuru ni akarima kamaze guterwamo imbuto. Hasi ni ibihoho bashyiramo ruriya rubuto.
Ibumoso ni urubuto rw’icyayi ruri hejuru rugizwe n’agati n’akababi kamwe, hagati ya byombi hari umwumba (bourgeon) ariwo uzavumbukamo ingemwe. Iburyo hejuru ni akarima kamaze guterwamo imbuto. Hasi ni ibihoho bashyiramo ruriya rubuto.
Icyayi kigomba kumishwa mu ruganda, hagakenerwa ibiti byinshi byo gucana
Icyayi kigomba kumishwa mu ruganda, hagakenerwa ibiti byinshi byo gucana