Uyu mukobwa yavuze ko ubunararibonye bwe bwamweretse ko kwizigama bidasaba kuba umuntu afite amafaranga menshi, ahubwo ko n’ayo umuntu abona yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi ashobora kumufasha kugera ku ntego zikomeye.

Ibi yabigarutseho ku wa 11 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cyiswe Ring the Bell for Children, cyateguwe n’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).

Shami yashishikarije urubyiruko rugenzi rwe gutangira kwizigama rukiri ruto, aho gutegereza kubona akazi cyangwa amafaranga menshi.

Ati “Kwizigama ntabwo ari iby’abantu bakuru gusa, ahubwo ni iby’abantu bose. Ushobora gutangira kwizigama kuri ya mafaranga mu rugo baguha yo kurya, kuko nanjye ni ko natangiye mbasha kugura inka, bitangaza abantu, ariko byose byahereye mu kwizigama.”

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Pierre Célestin Rwabukumba, yavuze ko RSE ifite gahunda zo kwigisha abanyeshuri kwizigama, gucunga neza amafaranga no kumenya amahirwe yo gushora imari.

Ati “Ni yo mpamvu dufata n’umwanya tukajya kwigisha abana mu mashuri yisumbuye ibijyanye no kwizigama, gushora imari n’izindi serivisi ziri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, kugira ngo bakure bazi gucunga amafaranga no gufata ibyemezo bibagirira akamaro.”

Rwabukumba yashimangiye ko iterambere ry’ubukungu ridakwiye gupimirwa ku nyungu z’amafaranga gusa, ahubwo ko rigomba no kugaragarira mu mibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko abana.

Muri iki gikorwa kandi, abashoramari n’ibigo by’ubucuruzi basabwe kuzirikana inyungu z’abana mu byemezo bafata, birimo ibijyanye n’imishahara n’amasaha y’akazi by’ababyeyi, ibicuruzwa bashyira ku isoko n’ahandi bashora imari.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuliza, yavuze ko mu Rwanda habarirwa abana bagera kuri miliyoni 5,9, kandi ko imibereho yabo igirwaho ingaruka n’ibyemezo bifatwa n’abantu bakuru.

Ati “Umunsi w’umwana utangirana no kubona ifunguro, kujya ku ishuri mu mutekano no kugira umubyeyi ukora akazi ke mu cyubahiro, ariko akabasha no gutaha ku gihe kugira ngo yite ku muryango we.”

Yakomeje ati “Ibyo kugira ngo bishoboke ni uko twese tubigiramo uruhare, binyuze mu mishahara duhemba abakozi, amasaha y’akazi yorohereza ababyeyi, ibiruhuko tubagenera, umutekano w’ibicuruzwa dukora, uburyo tubyamamaza ndetse n’aho dushora imari.”

Batamuliza yasabye ibigo by’ubucuruzi gushyiraho uburyo bw’imikorere bworohereza ababyeyi kwita ku bana babo, kugira ngo babashe kubabonera ibibatunga n’umwanya uhagije wo kubaba hafi.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, yavuze ko iterambere ry’ubukungu ridashobora kuramba mu gihe abana batitaweho uko bikwiye, cyane cyane mu burezi, ubuzima n’imirire.

Ati “Iyo ubukungu bw’igihugu butera imbere, ni ngombwa gukomeza gushora imari mu bana, kuko iyo bitakozwe iryo terambere ritagera ku rwego rwose rushoboka. Gushora imari mu bana ntibifasha umwana n’umuryango we gusa, ahubwo bigirira akamaro sosiyete yose.”

Igikorwa cya Ring the Bell for Children cyibanze ku gushishikariza abashoramari n’ibigo by’ubucuruzi kugira uruhare mu mibereho myiza y’abana, no kubatoza umuco wo kwizigama no gucunga neza amafaranga bakiri bato.