{Urugomero rw’amazi rubyazwa amashanyarazi rwubatswe n’abashoramari bigenga mu karere ka Nyaruhguru, rwatangiye gutanga ingufu zingana na ‘kilowatts 500’.}

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru “La Nouvelle Releve” urwo rugomero rukaba rwatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni magana atanu, yose yatanzwe n’abashoramari. Rukaba rugemurira umuriro w’amashanyarazi uruganda rw’icyayi rwa Nshiri-Kivu, agace k’ubucuruzi ka Nyabimata n’ishuri ryisumbuye rya Bigugu.

Imirimo yo kubaka uru rugemero ndetse n’utundi tugomero dutoya tugera kuri 6 twubatswe hirya no hino mu gihugu kuva muri 2008, ntabwo yagenze nkuko byari biteganijwe.

Ibyo nibyo byatumye, Leta y’u Rwanda mu kwezi kwa Werurwe yarafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano yari yaragiranye n’abashoramari bo mu gihugu cya Sri Lanka, isoko rihabwa isosiyeti yo mu Bushinwa igomba gusoza imirimo y’ubwubatsi muri Nyakanga 2012.

Imirimo ikazatwara Leta y’u Rwanda amadolari y’Abanyamerika miliyoni 16.