Uko wakubakira ikigo gito cyangwa igiciriritse icyizere gihamye mu baturage

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 06:09
Yasuwe :
0 0

Ibigo byinshi by’ubucuruzi bigira igikorwa cyo gusangiza abaturage ibivuye mu nyungu y’ibyo gikora mu kubaka umubano mwiza no kugira ngo abakiliya barusheho kwibonamo ibyo bikora ariko gufasha abababaye nibwo buryo bwonyine bubigeza aheza iyo bigeze mu buryo bishobora kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage no gushimangira isura nziza bifite mu baturage.

Umuyobozi w’ikigega Business Partners International mu Rwanda, Mutajogire Jean-Claude, avuga ko gufasha abaturage no kubabibamo ubucuti ari ikintu ikigo cy’ubucuruzi cyakora igihe cyose cy’umwaka, igihe bigaragara ko gikenewe kandi abaturage bari bacyiteze aho kugitegura mu gihe runaka cyihariye.

Mutajogire avuga ko hari ibintu bitatu by’ingenzi abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakwiye kwitaho igihe bashaka ko ibyo bakora bihabwa agaciro n’abatuye aho bikorerwa.

Ikigo gifitiye akamaro abaturage kandi gishoboye

Hari ubwo bigaragara nk’ibihabanye guhuza ibikorwa byo gufasha abababaye n’iby’ikigo cy’ubucuruzi ariko kuba abatuye aho gikorera bashobora kucyungukiraho, nibwo buryo bukomeye bubifasha gukomera.

Bisobanuye ko serivisi gitanga, ziba zizaramba kandi n’abaturage batuye aho gikorera bakagira ibyo bunguka kubera ko gihari umwaka ugashira, undi ugataha.

Kuba bagira icyo bacyungukiraho bisobanuye ko imirimo icyo kigo giha abatuye aho gikorera ihoraho, ikabatunga igihe kirekire. Mu yandi magambo, icyubahiro abayobora ibigo bikomeye bunguka, bashyize imbere kugura imodoka nziza mu rwego rw’uburambe, ni ikimenyetso cy’uko bitazamara igihe kirekire.

Gukorera mu baturage

Kugaragara mu baturage ku bayobora ibigo by’ubucuruzi bitanga undi musanzu mu iterambere ry’igihugu. Ibi bisaba abantu b’intangarugero bereka urubyiruko ko kwikorera cyangwa kwihangira umurimo ari iby’agaciro kuruta gukorera undi muntu uwo ariwe wese.

Mutajogire avuga ko abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi badakwiye guhora bigize abantu bashamaje kugira ngo abaturage babafate ukundi cyangwa nk’abandi badasanzwe ahubwo ko bakwiye kugaragara mu bikorwa bitandukanye nko gutanga ibiganiro mu mashuri no mu nama z’ubuyobozi bw’imishinga y’abaturage kugira ngo abandi bagire icyo babigiraho.

Aha ni naho ibikorwa byo gufasha abababaye bishobora kugaragaza akamaro kabyo. Igihe abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bagenera ibikoresho nk’imyambaro y’amakipe y’imikino. Ibi bigira akamaro gakomeye mu kubera abandi urugero kuruta gutanga impano y’amafaranga.

Kuvuga ibibangamiye ikigo

Mutajogire avuga ko abakozi usanga barashyizeho uburyo bwo kugaragaza ikibabangamiye igihe bumva ko uburenganzira bwabo butubahirijwe uko bikwiye.

Ku rundi ruhande ariko usanga abayobozi b’ibyo bigo baryumaho n’igihe bahuye n’ikibazo gikomeye gishobora gushyira mu kaga ubukungu bw’ibigo byabo.

Mutajogire avuga ko gufasha abaturage ari igikorwa gifite agaciro kandi bishobora gutuma abafite ibigo by’ubucuruzi bigirira icyizere cyo kuyobora ibigo by’ubucuruzi. Mu gihe abaturage bakubona nk’intangarugero mu kugerageza amahirwe, mu kwizerwa n’ubufasha utanga, byafasha mu bihe bikomeye.

Business Partners International ni ikigega gitera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda. Giha ba rwiyemezamirimo inkunga iri hagati y’ibihumbi 50$ na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, aho kuva gitangiye kimaze gutanga asaga miliyoni 110$, kikanafasha abasaga 10500 kubona akazi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .