00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwizigame bw’u Rwanda mu 2022 buzagera kuri miliyari 1,8$

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 June 2022 saa 03:56
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yagaragaje ibijyanye n’imiterere y’ubukungu bw’igihugu muri uyu mwaka n’uko buzaba buhagaze mu myaka iri imbere, ugereranyije n’ibindi bihugu byaba ibyo ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi.

Ubukungu bw’u Rwanda n’ubw’isi muri rusange bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, cyatumye ibikorwa bitandukanye bimara igihe kinini bifunzwe.

Ubwo ibihugu byinshi byari bimaze gufungura ibikorwa, Covid-19 itangiye kugenza make, hahise hikubitamo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatumye ibintu byongera gusubira irudubi, ndetse ibiciro birimo iby’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli biratumbagira.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ubwo yagezaga umushinga w’Itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023 ku Nteko Ishinga Amategeko, mu cyumweru gishize, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka uyu mwaka wa 2022 hashingiwe ku miterere y’ubukungu ku isi bwazahajwe n’ingaruka za COVID-19 n’intambara hagati yo muri Ukraine.

Kubera iyo mpamvu, iteganyamibare ry’ubukungu ry’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ryo muri Mata 2022, rigaragaza ko mu mwaka wa 2022 ubukungu bw’Isi buzazamuka ku gipimo cya 3,6% ugereranije na 6,1% bwari bwazamutseho mu 2021.

Biteganyijwe ko umusaruro mbumbe w’ibihugu byateye imbere uziyongera ku gipimo cya 3,3% ugereranyije na 5,2% wari wazamutseho mu 2021.

IMF ivuga ko umusaruro w’ibihugu bikoresha ifaranga rya Euro uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 2,8% ugereranyije na 5,3% wari wazamutseho mu 2021, naho uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukazazamuka ku gipimo cya 3,7% uvuye kuri 5,7% mu 2021.

Umusaruro mbumbe w’ibihugu byihuta cyane mu iterambere uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 5,4% ugereranyije na 7,3% wazamutseho mu 2021.

Ibi bihugu birimo u Bushinwa ku gipimo cya 4,4% uvuye kuri 8,1%; naho uw’u Buhinde uzazamuka ku gipimo cya 8,2% uvuye kuri 8,9% wariho mu 2021.

Mu bihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, umusaruro uzazamuka ku gipimo cya 3,8% ugereranyije na 4,5% mu 2021.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda, ubukungu buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 6% uyu mwaka ugereranyije na 10,9% bwazamutseho mu 2021.

Ati "Ingamba twafashe zizatuma bukomeza kuzamuka bugere ku gipimo cya 6,7% mu mwaka utaha wa 2023 no ku gipimo cya 7% mu myaka ya 2024 na 2025."

Icyuho hagati y’ibicuruzwa na serivisi u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo giteganyijwe kugera ku gipimo cya 12,6% by’umusaruro mbumbe, ugereranyije na 10,9% mu 2021.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ubwizigame bw’igihugu mu madovize buzagera kuri miliyari 1,869 z’amadolari ya Amerika, bihwanye n’ubushobozi bwo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga mu gihe cy’amezi atanu.

Ati "Ubu bwizigame mu madovize buzaba buhagije kuko buzaba buri hejuru y’igipimo ngenderwaho cy’amezi ane yo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga."

Mu mwaka ushize wa 2021 ubwizigame bw’u Rwanda mu madovize bwageraga kuri miliyari 1,932 z’Amadolari ya Amerika, bihwanye n’ubushobozi bw’amezi 5,2 bwo gutumiza ibintu na serivisi mu mahanga.

Umusaruro mu nzego zitandukanye muri uyu mwaka wa2022

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 4% bitewe ahanini n’ikirere kitagenze neza mu gihembwe cya mbere cy’ihinga A.

Umusaruro w’urwego rw’inganda uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 8,9% ugereranyije na 13% wari wazamutseho mu 2021 bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho bikoreshwa mu nganda ndetse n’ishoramari.

Ni mu gihe ku rwego rwa serivisi umusaruro uzazamuka ku gipimo cya 5,8% ugeranyije na 12% wari wazamutseho mu 2021 kubera ibibazo byugarije ubucuruzi ku isi.

Ibijyanye n’izamuka ry’ibiciro

Dr Ndagijimana yavuze ko mu mwaka wa 2022 izamuka ry’ibiciro ku masoko riteganyijwe kugera ku gipimo cya 9,5% na 8% mu 2023. Ibi ngo bizaterwa ahanini n’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatumye haba izamuka rikabije ry’ibiciro ku isi.

Yijeje ko Guverinoma izakomeza gukurikiranira hafi impinduka zose kugira ngo aho bikenewe hafatwe ingamba zikwiriye kandi ku gihe.

Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, izamuka rusange ry’ibiciro mu Rwanda ryageze ku gipimo cya 7,5%.

Ikinyuranyo hagati y’amafaranga yinjira n’asohoka mu gihugu kigaragaza ko ayinjiye mu gihugu mu 2021 yaruse asohoka ku kigero cya miliyoni 154,4 z’amadolari ya Amerika avuye kuri miliyoni 327,9 yari yabonetse mu mpera za 2020.

Byatewe n’igabanuka ry’inguzanyo za Leta zavuye kuri miliyoni 916,6 z’amadolari ya Amerika mu 2020 akagera kuri miliyoni 482,6 z’amadolari ya Amerika mu 2021.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Guverinoma yafashe ingamba zizatuma ubukungu bw'igihugu bukomeza kuzamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .