{Abagize Ihuriro ry’abakora ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo (RHIO) bavuze ko bashaka kuzamura umusaruro w’ubu buhinzi, bukinjiza amadovize arenze ayo bwinjizaga abarirwa muri miliyoni eshatu z’amadolari y’Amerika.}

Mu gikorwa iri huriro ryise "Horticulture day", cyahuje abahinga indabo, imboga n’imbuto n’abashoramari kuri uyu wa Kane, Murebwayire Christine uyoboye RHIO, yavuze ko hari icyizere cyo kubigeraho kuko mu myaka mike iri huriro rishinzwe ryazamuye amafaranga uru rwego rwinjizaga agera kuri miliyoni eshatu z’amadolari buri mwaka.

Murebwayire yagize ati "Dufite icyizere cyo kuzamura umusaruro ukomoka kuri ubu buhinzi ku bw’ibyo tumaze kugeraho nka RHIO…Duteganya guhura n’amabanki, ibigo by’ubwishingizi, twanatumiye amasoko yose n’inzego za leta, aba bose baraganira n’abahinzi kandi haravamo ibisubizo ku bibazo dufite."

Umuyobozi w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga (NAEB), Amb.George William Kayonga, yibukije aba bahinzi ko hari ibikorwa byinshi bashyiriweho ngo bazamure ubu buhinzi.

Bimwe mu bikorwa NAEB igira mu kuzamura ubu buhinzi, harimo guhuza abahinzi n’amasoko, kubashakira imbuto zigezweho, gushyiraho amahunikiro y’umusaruro w’ubu buhinzi ikanafasha abagemura ibi bihingwa mu mahanga, bagabanyirizwa ikiguzi cy’ubwikorezi mu ngendo z’indege.

Vuba aha, NAEB ivuga ko igiye gutangira gutunganya ibishanga ngo hongerwe ubuso buhingwaho imboga, imbuto n’indabo, kandi ngo ubu buhinzi buzakomeza kwinjiriza igihugu amadovize, bunatange imirimo myinshi, bukagira n'uruhare mu kurwanya imirire mibi.