Ubuyobozi bwa NAEB buvuga ko iri soko rishya rizafasha ku bahinzi n’abohereza imboga n’imbuto hanze, rizibanda ku matunda, imineke inanasi na avoka. Iyi Kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) u Rwanda rugiye kujya rwoherezamo imbuto, ritanga icyizere ku mubano u Rwanda rumaze kugirana n’iki gihugu.
Ubuyobozi bwa NAEB bwatangaje ko Ibyo bahereyeho ubu ari imbuto zizacuruzwa mu bihugu bitandukanye iri soko rya Carefour ifitemo amashami.
Carefour ni ikigo gifite amasoko ajyanye n’iterambere kuko rifite amashami mu bice by’Uburasirazuba bwo hagati no ku mugabane wa Aziya. Izi mbuto z’u Rwanda zigiye gucuruzwa hirya no hino ku isi aho zizaba ziri mu muri bimwe mu bicuruzwa biri mu bubiko busaga 320 bufitwe n’iki kigo aho abakiliya basaga ibihumbi 750 bahahira ku masoko ya Carefour buri munsi.
Ubuyobozi bwa NAEB bwashimiye Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku ruhare rukomeye bagaragaje mu kugera kuri iyi ntego, aho ibi biganiro bimaze igihe kingana n’umwaka ku mpande zombi, byagezweho uyu munsi.
Aya masezerano n’iyi kompanyi, azafasha Abanyarwanda barimo abahinzi bato ndetse n’abacuruzi bohereza ibikomoka ku buhinzi hanze,
U Rwanda na UAE ni ibihugu bikomeje kugaragaza umubano mwiza ku buryo umusaruro watangiye kugaragara ku mpande zombi


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!