U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Gatanu mu bihugu byiza byo gushoramo imari mu 2020

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 11 Gashyantare 2020 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kimenyerewe mu gukora ubushakashatsi mu by’ishoramari, Rand Merchant Bank, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatanu mu bihugu byiza byo gushoramo imari muri Afurika mu 2020.

Urutonde rw’Ibihugu 54 bya Afurika ruyobowe na Misiri yisubije uwo mwanya yariho umwaka ushize.

Raporo y’ubushakashatsi yerekana ko urwego rw’imideli rwazamutse cyane muri icyo gihugu, ubukungu ndetse n’ishoramari binyuze mu bikorera na gahunda zorohereza abashoramari kugikoreramo nabyo biriyongera.

Ikurikirwa na Maroc yazamutseho umwanya umwe igasunikira Afurika y’Epfo ku mwanya wa Gatatu. Maroc ngo kuba yarinjiye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) byatumye ishoramari rizamuka.

Kenya yaje ku mwanya wa Kane, imbere y’u Rwanda. Ibihugu byombi byazamutseho umwanya umwe. Kenya ifite ubukungu bwitezweho kuzamukaho hejuru ya 5% kandi ifite ikirere cyiza no kuba umwuka wa politiki umeze neza nyuma y’imvururu zakurikiye amatora ya 2017.

U Rwanda ubusanzwe ruza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Banki y’Isi, raporo ya Rand Merchant Bank ivuga ko rwikubye kabiri mu kuzamura icyizere cyo kuba igihugu cyo gushoramo imari. Ivuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu gushora imari mu nganda z’imbere mu gihugu byakubitiraho no kuba kimwe mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane ku mugabane wa Afurka bigatanga icyizere cyuzuye.

Ghana yaje ku mwanya wa Gatandatu ikaba yazamutseho imyanya itatu kuko mu 2019 yari iya cyenda. Ku mwanya wa karindwi hari Côte d’Ivoire nayo yazamutseho imyanya itatu nubwo hatangajwe amatora y’umukuru w’igihugu bishobora gutuma hashidikanywaho kuko amatora ari kimwe mu bikunze kurangwa n’imvururu bikadindiza ishoramari mu bihugu bya Afurika.

Nigeria yagumye ku mwanya wa munani naho Ethiopie iza ku mwanya wa cyenda ikaba yamanutseho imyanya itanu, mu gihe Tunisie yinjiye mu 10 bya mbere nyuma yo kuzamukaho umwanya umwe.

Hashize imyaka icyenda iyi banki ikora urutonde nk’uru mu rwego rwo kwereka abashoramari ahantu hari amahirwe yo gushora imari yabo mu bihugu bya Afurika. Cyangwa se abasanzwe bayishoramo bakamenya ahandi bakwagurira ibikorwa.

Uko ibihugu bikurikirana mu hashorwa imari muri Afurika

1. Egypte

2. Maroc

3. Afrique du Sud

4. Kénya

5. Rwanda

6. Ghana

7. Côte d’Ivoire

8. Nigeria

9. Ethiopie

10. Tunisie

11. Maurice

12. Senegal

13. Botswana

14. Ouganda

15. Tanzanie

16. Algérie

17. Zambie

18. Cameroun

19. Burkina Faso

20. Mali

21. Angola

22. Mozambique

23. Benin

24. Namibie

25. Malawi

26. Guinée

27. Niger

28. Seychelles

29. Madagascar

30. Cap Vert

31. RDC

32. Mauritanie

33. Gabon

34. Djibouti

35. Togo

36. Soudan

37. Zimbabwe

38. Tchad

39. Sierra Leone

40. Gambie

41. Lesotho

42. Swaziland

43. Sao Tome et Principe

44. Libye

45. Guinée Bissau

46. Centrafrique

47. Erythrée

48. Comores

49. Congo

50. Soudan du Sud

51. Liberia

52. Burundi

53. Somalie

54. Guinée Equatoriale

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Gatanu mu bihugu byiza byo gushoramo imari mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza