{Nk’uko mu cyumweru gishize hatangazwaga ko u Rwanda rwiteguraga gushyira ku isoko ry’imari i Burayi impapuro z’agaciro-faranga (Bonds) za miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, kuri uyu wa Kane nibwo rwazigejejeho.}
Impapuro z’agaciro-faranga u Rwanda rwashyize ku isoko rufata ideni ruzishyura mu gihe cy’imyaka 10, zageze ku isoko zizewe cyane n’abashoramari b’abanyamahanga.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Bloomberg News, izo mpapuro z'agaciro-faranga u Rwanda rwazitangaga ku nyungu za 6.875%.
Nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb.Claver Gatete, yabitangaje ku mugoroba wo kuwa 25 Mata, u Rwanda rwari rumaze kubona abashoramari 250 batanga hejuru ya miliyari 3.5 z’amadolari ya Amerika.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Bloomberg News, u Rwanda rwagujijwe amafaranga miliyoni 400 ku isoko ry’imari n’imigabane rya London, rukazatanga inyungu za 6.875%.
Ibyo byerekana uburyo ubukungu bw’u Rwanda bufitiwe icyizere kuko ugereranyije na bimwe mu bihugu bikize by’i Buraya usanga u Rwanda rufitiwe icyizere kubirusha, kuko nka Espagne yo itanga inyungu ku mwenda uri hejuru ya 7%.
Muri ino minsi abashoramari bakeneye kunguka bagura impapuro zifite agaciro-faranga zo mu bihugu bifite ubukungu bumeze neza byo muri Afurika; ibyo bise mu ndimi z’amahanga « African tiger bonds », ibihugu birimo n’u Rwanda.
Kuki u Rwanda rwashyize impapuro z’agaciro-faranga ku isoko.
Ubundi impapuro zifite agaciro-faranga ni impapuro leta ikoresha muri politiki yayo y’ubukungu inshuro nyinshi mu buryo 2:
Iyo amafaranga yabaye menshi mu bantu mu gihugu bishobora gutera ingorane z’uko ibiciro byazamuka amafaranga agata agaciro, ibyo bita” inflation” mu ndimi z’amahanga. Icyo gihe Banki Nkuru y’igihugu ishyira impapuro zifite agaciro-faranga ku isoko ry’imari abikorera ku giti cyabo bakazigura, bigatuma amafaranga ari mu bantu agabanuka, ifaranga ntirite agaciro kandi ibiciro ku isoko ntibyiyongere.
Uburyo bwa kabiri n’iyo leta ishaka amafaranga y’ibikorwa by’amajyambere, icyo gihe ijya ku isoko mpuzamahanga ry’imari igafata umwenda ikoresheje impapuro zifite agaciro-faranga aho itanga inyungu bitewe n’icyizere ifitiwe n’uko ubukungu bwayo buhagaze. Iyo idafiwe icyizere itanga inyungu nyinshi, yaba igifitiwe igatanga inyungu nke.
Ni muru ubu buryo bwa kabiri u Rwanda rwashize impapuru zifite agaciro-faranga ku isoko ry’imari n’imigabane ry’i Burayi kuko rukeneye amafaranga yo guteza imbere isosiyete y’ubwikorezi mu kirere (RwandAir) hagurwa izindi ndege ,no kubaka inzu mu mugi wa Kigali izakorerwamo ibikorwa byinshi bifite akamaro, Kigali Convention Center, ndetse akazanafasha kubaka urugomero rw’amashanyarazi.
U Rwanda rufitiwe icyizere
U Rwanda iyo urebye raporo za Banki y'isi ruza ku mwanya wa gatatu mu gukora neza ubucuruzi muri Afurika nyuma y’Ibirwa bya Maurice n’igihugu cya Afurika y’Epfo. Singapore ni iya mbere ku isi , u Rwanda kukaba urwa 52. Ruri imbere y’ibihugu nka Pologne na Hongrie by’i Burayi.
Ibyo byose bituma abashoramari bishimira gukorana n’u Rwanda kuko ruborohereza akazi kandi rukaba rwagirirwa icyizere kuko ubukungu bwarwo bummeze neza ruswa ni nke, ubuyobozi buhamye kandi n’ishoramari rigaragara mu bikorwa remezo imihanda amashanyarazi interineti.
Mu myaka itanu ishize ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 8% buri mwaka, uyu mwaka uyu mwaka barateganya ko buziyongeraho 7.5%, ruhagaze neza kuko ugeranyije n’ibihugu by’i Burayi aibyinshi ntibizarenza 1% uyu mwaka. Iyo niyo mpanvu abashoramari bihutira kugura impapuro z’u Rwanda zifite agaciro-faranga kuko babona ko bashobora kuzunguka kandi bakishyurwa neza .
Abahanga mu by'ubukungu nka Charles Robertson, uhagarariye abahanga mu bukungu bashinzwe Afurika mu kigo cy’imari cyitwa “Renaissance Capital” cy’i London mu Bwongereza baremeza ko u Rwanda ruri gutera ikirenge mu cya Singapore, yari ikennye mu myaka ya 1960 ubu ikaba iri mu bihugu bikize cyane kandi byizewe ku isi
Amafaranga u Rwanda ruzakura muri izo mpapuro z’agaciro-faranga azishyurwa mu myaka 10.U Rwanda rubaye urwa mbere mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gushyira bonds ku isoko ry’imari i Burayi.

Ibitekerezo 0