U Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha ry’ibikorerwa muri Oman ryitezweho gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kwakira imurikabikorwa ry’ibicuruzwa bigezweho bikorerwa muri Oman, ryitezweho gutuma umubano w’ibihugu byombi urushaho gushinga imizi.

Iri murikabikorwa rizamara iminsi ine, rizabera i Kigali muri Kigali Convention Centre hagati yo ku wa 15-18 Mutarama 2020, rikazahuriza hamwe abacuruzi b’ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro, amabuye y’agaciro, ibyuma, ibikoresho by’ubwubatsi bakomeye bo muri icyo gihugu.

Ni umurikabikorwa ryateguwe n’ikigo cyo muri Oman gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Ithraa), urwego rushinzwe ubucuruzi n’ingenda n’ikigo cy’inganda cya Madayn.

Umuyobozi ushinzwe koroshya iyoherezwa mu mahanga ry’ibicuruzwa muri Ithraa, Maymuna Al Adawi, yavuze ko kuba ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse ku gipimo cya 8.6% mu 2018, bikwiye kubera ibindi bihugu icyitegererezo muri Afurika.

Yavuze kandi ko ibyo biruha kuba kimwe mu bihugu by’icyitegererezo mu bitanga amahirwe y’ishoramari, bifite ifaranga n’ubukungu bihagaze neza.

Ati “Mu gihe ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika bizwiho kugira ibyo bishora mu mahanga cyangwa amafaranga byinjiza atiyongera imyaka n’imyaka, u Rwanda rwahisemo uburyo butandukanye mu kongera ibyo rushora mu mahanga n’amafaranga rukuramo.”

Yavuze ko by’umwihariko kuba mu myaka itanu ishize umusaruro mbumbe w’u Rwanda ufatiwe runini n’urwego rwa serivisi kurusha urw’ubuhinzi, biri mu bituma ubukungu bwarwo bukomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

Ati “Tubona amahirwe menshi mu Rwanda abashora ibicuruzwa mu mahanga bo muri Oman babyaza umusaruro. Biragaragara ko iri murikabikorwa ry’ibikorerwa muri Oman rizagenda neza kuri iri soko ryihariye muri Afurika.”

Umuyobozi wa Komite y’iri murikabikorwa, Ayman Al Hsani , yavuze ko ibikorerwa muri Oman bimaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga ku buryo imurikabikorwa bagiye gukorera i Kigali ritanga icyizere mu kubaka umubano w’ibihugu byombi, ashingiye ku musaruro uheruka kuva mu ryo muri Qatar, Arabia Saoudite no muri Leta Zunze uBumwe z’Abarabu.

Iri murikabikorwa ryatangijwe mu 2012, rigiye kuba ku nshuro ya 10, rikazamurikirwamo ibicuruzwa bitandukanye Oman yohereza mu bihugu birenga 140 ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .