{Guverinoma y’u Rwanda n’ubwami bw’u Bubiligi kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2014, basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 22 z’amayero (miliyari 20 mu manyarwanda) agamije kuzafasha mu bikorwa byinshi bitandukanye by’iterambere birimo ingufu z’amashanyarazi, ubuzima, no kwegereza ubuyobozi abaturage.}

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, naho ku ruhande rw’u Bubiligi yasinywe na Minisitiri w’u Bubiligi ushinzwe ububanyi n’amahanga, Jean Pascal Labille.
Aya mafaranga yose azashorwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza, aho miliyoni 17 z’amayero (miliyari 15,5 z’amanyarwanda) azashyirwa mu gukwirakwiza amashanyarazi, hibandwa cyane ku biro n’inyubako za Leta n’ibikorwa bigenewe rubanda biri mu cyaro byari bitaragezwaho amashanyarazi, ndetse n’ingo z’abaturage.
Ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bitewemo inkunga n’iyi nkunga, bizacishwa mu mushinga usanzweho ukorana na EWSA mu gukwirakwiza amashanyarazi (EARP).
Aya masezerano kandi agenera miliyoni eshanu z’amayero (Miliyari 5 mu manyarwanda) ibikorwa byo kubaka ubushobozi bwo gukoresha no gusana bibaye ngombwa ibikorwa by’amashanyarazi muri EWSA.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Gatete yavuze ko amashanyarazi ari ikintu cy’ingenzi cyane mu kubaka iterambere ry’igihugu, ndetse ko no gusana, gufata neza no kubaka ubushobozi muri EWSA, ari ibintu by’ingenzi cyane.
Ati: Guverinoma ifite umugambi ukomeye wo gushyira ku murongo ibigo bya Leta bikajya bibasha gutanga serivise nziza ku baturage. Ibyo bituma biba ngombwa kubaka ubushobozi mu bakozi n’ibigo.”
Minisitiri Labille, we yavuze ko itangwa ry’uburyo buhendutse, bwizewe kandi butanga amashanyarazi adashira, buzafasha mu gutuma abashoramari bakenewe cyane mu rwego rw’abikorera, ndetse bigabanye ikiguzi cy’ubucuruzi binafashe mu guhanga imirimo.
Ati: “Nishimiye uko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bubiligi bukomeje kugenda. Ndishimira kandi ukuntu hafi inzego zose u Bubiligi bwagizemo uruhare mu gufasha z’ubuzima, amashanyarazi no kwegereza ubuyobozi abaturage ibintu byateye imbere ku buryo byarenze urwego rw’inyigo n’intango.”
Mu 2011, Ubwami bw’u Bubiligi n’u Rwanda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ine (2011-2014) burimo miliyoni 160 z’amayero zigomba kwibanda ku guteza imbere inego eshatu; arizo amashanyarazi, ubuzima, no kwegereza ubuyobozi abaturage.



Ibitekerezo 0