{U Rwanda rurabarirwa mu bihugu 10 bya mbere bizagira iterambere ryihuse ku rwego mpuzamahanga muri uyu mwaka wa 2013, n’ubwo rwahuye n’inzitizi zo guhagarikirwa inkunga n’ibihugu bimwe na bimwe.}
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gisesengura iby’ubukungu,The Econimist, muri raporo giheruka gushyira ahagaragara ku bukungu bw'isi ivuga ko ubw’u Rwanda buziyongeraho 7.8 muri 2013, u Rwanda rukaza ku mwanya wa 9 mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bizagira ubukungu bwihuse; rukazaba ku mwanya wa kabiri mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, Mongolia iza ku mwanya wa mbere ku muvuduko w’iterambere ungana na 18.1%, na Libiya izaba iya mbere muri Afurika ku ijanisha rya 12.2 , mu gihe munsi y’ubutayu bwa Sahara Mozambique izaba iya mbere ku rugero rwa 8.2%.

Iri janisha ryavuzwe n’uyu muhanga ku gihugu cy’u Rwanda, ni umwihariko kuko rihuye n’igenamigambi rya Minisitireri y’Imari n’Igenamigambi.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Clare Akamanzi, yatangarije New Times ko iby’iyo raporo ku bukungu bw’isi u Rwanda ruzabigeraho koko, ati ”Iryo terambere tuzarigeraho, ndetse dushobora no kuzarushaho”. Yongeraho ati”U Rwanda rwakundaga kugera kuri 7% buri mwaka kandi uburyo twakoreshaga buracyahari”.
Akamanzi yibukije ko bagomba no kurushaho kureshya abanyamahanga kuza gukorera mu Rwanda, ati”Tugomba kwereka Abanyamahanga inyungu bafite mu ishoramari ryo mu Rwanda kuko nabyo byihutisha iterambere”.

Ibitekerezo 0