00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde bwasimbuye u Bwongereza ku mwanya wa Gatanu mu bihugu bya mbere bikize

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 September 2022 saa 08:55
Yasuwe :

U Buhinde bwagiye ku mwanya wa Gatanu mu bihugu bya mbere bikize ku isi, bukura kuri uwo mwanya u Bwongereza bwahise bujya ku mwanya wa Gatandatu.

Ni ibintu bibaye mu gihe ubukungu bw’u Buhinde butuwe n’abasaga miliyari bukomeje gutera imbere, naho ubw’u Bwongereza bukaba bukomeje gusubira inyuma ahanini bishingiye ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko.

Raporo iherutse gushyirwa hanze na Bloomberg igaragaza ko u Buhinde bwaciye ku Bwongereza mu bukungu mu mezi atatu ashize. Byatewe n’ubukungu bw’icyo gihugu cyo muri Aziya buzamuka ku rugero rugera kuri 6 % buri mwaka kandi haracyari amahirwe menshi y’uko buzakomeza kuzamuka.

Kuri ubu ubukungu bw’u Buhinde bungana na miliyari 3500 z’amadolari mu gihe ubw’u Bwongereza ari miliyari 3200 z’amadolari.

Ubukungu bw’u Buhinde kuri ubu bwihariye 3.5 % bw’ubukungu bwose bw’Isi yose, buvuye kuri 2.6 % mu mwaka wa 2014. Byitezwe ko ubukungu bw’u Buhinde buzagera kuri 4 % mu 2027.

U Buhinde bwaciye agahigo ko kwigaranzura u Bwongereza bwigeze no kubakoloniza mu gihe cy’imyaka igera kuri 200.

Imibare y’agateganyo igaragaza ko u Buhinde buzavana ku mwanya wa Kane u Budage mu mwaka wa 2027, bukavana u Buyapani ku mwanya wa Gatatu mu mwaka wa 2029.

U Buhinde bukomeje kuza imbere mu gihe n’u Bushinwa buri kurya isataburenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwanya wa mbere.

Ubukungu bw'u Buhinde bwaciye ku bukungu bw'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .