Tour du Rwanda yatangiye ku wa 20 Gashyantare 2022, hakinwa Agace ka Mbere kayo, kegukanywe n’Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies. Yakoresheje iminota ine n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 4,0 byakinwe abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo i Remera, kuri Kigali Arena.
Iri rushanwa ry’iminsi umunani rizasozwa ku wa 27 Gashyantare 2022, aho abakinnyi 95 bo mu makipe 19 yaryitabiriye bazahatana mu duce umunani tugizwe n’ibilometero 913,3.
Cogebanque iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda, ndetse ni yo ihemba umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka imisozi.
Muri uyu mwaka, iyi Banki Nyarwanda ariko itanga serivisi mpuzamahanga yaserutse yiteguye kugeza abaturarwanda ku nzozi zabo mu by’imari binyuze muri serivisi nziza.
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yabwiye IGIHE ko muri Tour du Rwanda bifuje kujyana n’abaturarwanda mu rugendo ruhindura impamo inzozi zabo mu by’imari.
Ati “Dufite uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye bufasha umukiliya wa Cogebanque kwihereza serivisi aho ari hose. Mwabibonye aho twerekanaga uburyo bw’ikoranabuhanga dufite, ubwa Mobile Banking aho ufite telefoni ye amenya amakuru ya konti ye kandi akikorera byinshi byakorwaga n’abakozi.’’
Yavuze ko mu gihe cya Tour du Rwanda bazarushaho gusobanurira abaturarwanda serivisi zitandukanye zirimo n’amakarita mpuzamahanga.
Ati “Dufite amakarita mpuzamahanga aho umuntu ashobora kuyikoresha mu Rwanda cyangwa yagiye ku rugendo mu mahanga. Umusirimu umumenyera ku buryo agenda, kugendana na Cogebanque uba ufite ikarita ituma utagendana amafaranga.’’
Aho amagare azanyura hose, abaturage bashobora gufunguza konti, gukoresha ikoranabuhanga mu kuyigeraho, kugana aba-agents ndetse n’izindi serivisi zabafasha kuzigama no kubona inguzanyo ziri mu bwoko butandukanye.
Iyamuremye ati “Tuzagendana n’aba-agents batandukanye basobanurira abantu uko bagera kuri serivisi z’imari.’’
Yanavuze ko mu gihe igihugu kigihanganye na COVID-19 bakomeza gushishikariza abaturarwanda ko bakwiye kuzigamira ahazaza hakiri kare.
Ati “Dufite abantu barenga 30 bagenda basobanurira abantu serivisi zacu kandi ahantu hose amagare azasorezwa tuhafite ishami. Utaraba umukiliya namushishikariza kutugana, ntituzamutenguha. Uburyo bugezweho bwo kugendana na banki ni ugukoresha ikoranabuhanga.’’
Ukeneye serivisi zitandukanye za Cogebanque agana ishami ryayo, umu-agent wayo cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa wa 5050.
Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999 imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Banatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (ukoresheje telefoni kuri *505# na Mobile App ya “Coge mBank”), Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!