Iri cupa ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu mu muhango wabereye aho uru ruganda rukorera mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Skol, Anita Haguma, yabwiye itangazamakuru ko iri cupa rya Cl 50 ryakozwe hagendewe ku byifuzo by'abakiliya bayo.
Yagize ati"Muri Skol dukora ibicuruzwa bishya tugendeye ku byo abakiliya bacu bashaka. Abanyarwanda benshi batugaragarije ingano y'amacupa bifuza, niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo gukora icupa riringaniye."
Yongeyeho ko icyahindutse ari ingano y'icupa gusa naho uburyohe n'ibigize iyi nzoga nta cyahindutse.
Uyu muyobozi kandi yibukije abantu ko batagomba kwita ku bihuha bivuga ko iyi nzoga ntacyo itwara umurwayi wa diyabete avuga ko bagomba gukurikiza inama bahabwa n'abaganga ntibite ku bihuha.
Ati" Ndakeka ko inzoga yose iba ari inzoga, niba muganga yarakubujije kunywa inzoga, na Skol iri mu zo yakubujije, nta mpamvu yo kumusuzugura. Gusa nkeka ko ibyo bihuha bivugwa kubera uburyohe bwihariye buri mu nzoga zacu, ariko si ukuri."
Skol Malt yari isanzwe iri mu macupa y'ubwoko bubiri; irinini rya Cl 65 rigura 1000Rwf n'irito rya Cl 33 rigura 500Rwf, iri ryakozwe rikazajya rigurishwa 700Rwf hirya no hino mu gihugu.




Ibitekerezo 0