Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Gicurasi 2022, ubwo yafunguraga Inama yiga ku Iterambere rya Siporo muri Afurika ‘Moving Sports Forward Forum’.
Iyi nama yateranye ku nshuro ya mbere, yahuje abafite aho bahuriye n’ibikorwa bya siporo muri Afurika, abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma y’u Rwanda, abikorera, abahagarariye imiryango idaharanira inyungu, abakinnyi n’abandi. Yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango Giants of Africa na Basketball Africa League.
Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi ushimishije kuko inzozi zo kubaka ibikorwaremezo bizafasha mu iterambere rya siporo byatangiye kuba impamo.
Yagize ati “Mfite ibyishimo ko twakoze ikintu kandi kizatanga umusaruro ku bakiri bato, guteza imbere impano ku Mugabane wa Afurika. Ndanashimira mwese mwagize uruhare kugera kuri ibi.’’
Yavuze ko siporo irenga ibyiyumviro ikajya mu guhatana, mu iterambere no kwishimira ibyagezweho.
Ati “Birangirira mu kuba ishoramari ryinjiza, ni ikintu gikora ku rwego rwose rw’ubuzima. Ubu urabibona, niba ari Arena. N’abafite imyaka 90, 100, bajya muri [Kigali] Arena bakishima, iminsi yabo yo kubaho ikiyongera.’’
“Siporo si ukwishimisha, abantu bari mu ishoramari. Aho abantu bashobora gushyira amafaranga yabo, bakabona inyungu kandi bifitiye akamaro kuri sosiyete.’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iterambere ryuzuye rya siporo rigerwaho iyo inzego zose zifitanye imikoranire ihamye.
Ati “Intego y’imiryango idaharanira inyungu ni uguteza imbere ubuzima. Mu kubigeraho harimo no kubinyuza muri siporo. Guverinoma iharanira gushyiraho uburyo n’amabwiriza yoroshya iryo shoramari. Iyo bigeze ku ishoramari, abikorera n’imiryango idaharanira inyungu bari mu mwanya mwiza wo kubigeraho kuko ubona umusaruro mwiza mu gihe habayeho gukorana kw’inzego zitandukanye.’’
Kagame yatanze urugero rwo kwinjira kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yerekana inyungu ibirimo.
Ati “Uko ibihugu byihuriza hamwe nko muri EAC, uba uhuza imbaraga. Igihugu kimwe n’ibindi iyo bihuriye hamwe bikora ikintu kinini, bigashyiraho amarushanwa n’ibindi. No mu ishoramari ureba ku isoko ryagutse, ni ko bimeze no muri siporo.’’
“Kuba RDC yarinjiye muri EAC, bizongera imbaraga, birimo n’inyungu kuko ifite abaturage benshi. Hari byinshi bizafasha.’’

Umunya-Nigeria Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, washinze Giants of Africa, yavuze ko iyi nama ari ingenzi mu kureba ibyagerwaho siporo itejwe imbere. Yashimye Perezida Kagame afata nk’icyitegererezo avuga ko ubuyobozi bwe ari intangarugero.
Ati “Kuri twe, ubuyobozi bwawe, ubujyanama, ntekereza ko dukeneye umujyanama utuyobora mu buryo bwawe. Wampaye icyizere gituma nkora nk’Umunyafurika. Nishimiye ibyo wakoze n’ibyo ukomeje gukora mu iterambere rya siporo.’’
Imiyoborere myiza na siporo ikoranywe ubunyamwuga byerekanywe nk’umuzi w’ibyafasha mu kuwuteza imbere.
Ibi byanagarutsweho na Perezida wa Basketball Africa League, BAL, Amadou Gallo Fall. Yashimangiye ko binyuze mu irushanwa, Afurika izereka Isi ibyo yakora.
Ati “Twizera ko Basketball ishobora kwifashishwa nk’intwaro yateza imbere Afurika muri rusange. Nishimiye kubona abantu twakoranye bakora ibintu bikomeye.’’
Masai Ujiri yavuze ko iyo arebye abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri NBA agira icyizere ko bizagenda neza.
Ati “Dufite abakinnyi bacu. Iyo mbonye abakinnyi ba Afurika dufite muri NBA, mbona hakenewe imbaraga muri BAL. Ni yo mpamvu twashyize imbaraga muri iri rushanwa kandi rizakomera.’’
Muri iyi nama hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku mahirwe ari muri siporo ya Afurika, uko yabyazwa umusaruro binyuze mu gukuraho imbogamizi ziriho. Cyatanzwe n’abarimo Chinelo Anaohu, Umuyobozi Mukuru wa Africa Investment Forum; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Sudani y’Epfo, Luol Deng na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Akamanzi Clare, yavuze ko Leta yashyize imbaraga mu kwakira ibikorwa bya siporo kuko birimo inyungu.
Yagize ati “Kuri twe inshingano zacu ni ukubafasha gusura u Rwanda. Mu myaka ibiri ishize ntabwo twari dufite ishami ry’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, ubu rirahari. Ni urwego rutanga byinshi ku iterambere rya siporo, ni yo mpamvu hashorwamo imbaraga.”
Iyi nama yateranye mu gihe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu hari butangire imikino ya nyuma ya BAL ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Basketball ku Mugabane wa Afurika.
Iyi mikino igeze muri ¼ aho amakipe umunani ariyo ahatanye kuva ku wa 21-28 Gicurasi 2022.



















Kanda hano urebe andi mafoto menshi.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mucyo Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!