{Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatashye ku mugaragaro inyubako yujuje y’ishami ryayo riri mu mu Ntara y’i Burasirazuba mu Mujyi wa Rwamagana, kuwa 26 Nzeri 2014.}
Iri shami rya BNR i Rwamagana risanzwe rikorera mu nyubako ryakodeshaga kuva mu 2007
Ibigo by’imari byishimiye iyo nyubako ya BNR, kuko aho yakoreraga hari hato, n’abakozi ari bake.

Mukarwizirwa Joselyne, ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri COPEDU ishami rya Rwamagana, yavuze ko ubusanzwe babitsa amafaranga muri banki zitandukanye z’ubucuruzi zikorera mu karere ka Rwamagana , ariko ngo hari igihe bajyaga gushaka amafaranga ntibayabone vuba.
Yagize ati”Tujya gushaka amafaranga rimwe na rimwe ntituyabonere igihe bitewe ni uko muri banki tubitsamo baba bagiye nabo kuyashaka kuri BNR ishami ryo mu Ntara y’Iburasirazuba, twabaza impanvu batinda kuduha amafaranga bakatubwira ko bagera kuri BNR bagasanga hahuriye abantu benshi bifuza amafaranga kandi ngo haba hari n’abakozi badahagije, ubu rero kuba BNR ifunguye ku mugaragaro uyu muturirwa twizeye ko serivisi dutanga zigiye kwihuta kurushaho.“
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yemeza ko iyi nyubako izihutisha serivisi zitangwa na BNR muri iyi Ntara y’Iburasirazuba kuruta uko byakorwaga, kuko aho bakoreraga ari hato kandi bahakodeshaga.
Guverineri Rwangombwa yakomeje avuga ko iri shami rya BNR rizunganira icyicaro gikuru cy’I Kigali, mu gihe habaye ikibazo mu bijyanye n’ikoranabuhanga hazajya hitabazwa iry’i Rwamagana, imirimo igakomeza.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba,Odette Uwamariya, yavuze ko mu myaka 7 BNR imaze ikorera muri iyi ntara yafashije mu kuzamura umubare w’ibigo byimari. Yahafunguye ishami mu 2007 hari ibigo by’imari umunani gusa ariko ubu mu Ntara y’Iburasirazuba harabarurwa ibigo by’imari bigera kuri 26, bifite amashami 43, naza guichets 23.
Yagize ati ”Ubu Intara y’Iburasirazuba iraza ku mwanya wa kabiri mu gihugu nyuma y’Umujyi wa Kigali mu kugira umubare mwishi w’abaturage bakorana n’ibigo by’imari, ubu turi kukigereranyo cya 20%, kandi dufite icyizere ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera.“
Iyi nyubako ya BNR ibaye iya Gatatu itashywe ku mugaragaro, nyuma y’iya Musanze na Huye. Biteganijwe ko hazakurikiraho gutaha iya Rusizi na Rubavu mu minsi iri mbere.







Ibitekerezo 0