Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, kuwa 19 Ugushyingo 2020, ubwo hasozwaga ibikorwa by’icyumweru cyahariwe igihingwa cy’imyumbati.
Icyumweru cyahariwe guteza imbere igihingwa cy’imyumba cyateguwe na Sendika Ingabo ku nsanganyamatsiko yibandaga ku “ishoramari rinoze mu gukomeza uruhererekane nyongeragaciro rw’imyumbati.”
Iyi Sendika ifite abanyamuryango ibihumbi 15 yatangije ikigo cy’ubucuruzi gifite imari shingiro ya miliyoni 200 aho abanyamigabane bacyo ari abahinzi biganjemo ab’imyumbati.
Banatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwa ‘e-Cassava’ buzajya bwifashishwa mu guhererekanya amakuru ajyanye n’ubuhinzi bw’imyumbati no kongerera agaciro umusaruro wayo.
Umuyobozi wa Sendika Ingabo, Kantarama Sezaria yabwiye IGIHE ko agaciro igihigwa cy’imyumbati gifite mu turere twa Ruhango, Nyanza, Muhanga na Kamonyi ari ntagereranywa ikaba ari na yo mpamvu bahagurukiye guteza imbere ubuhinzi bwayo.
Ati:”Umwumbati tuwufitemo ubunararibonye bw’igihe kirekire, twatangiye mu mwaka wa 2001, ayo mateka rero n’ubwo bunararibonye tubifitemo butuma dukomeza kugira ibikorwa birushijeho kuruta ibyo dukora ku bindi bihingwa, ikindi nuko mu banyamuryango ba Sendika Ingabo abenshi kandi banahinga ubuso bunini ari abahinzi b’imyumbati.”
Umwumbati ugiye kuba ikirango cy’Akarere ka Ruhango
Kugeza ubu 80% y’ubuso bw’ubutaka buhingwa mu mirenge myinshi y’Akarere ka Ruhango buhinzemo imyumbati dore ko ihinze kuri hegitari ibihumbi 15.
Mu turere duturanye na Ruhango na ho bashobora guhinga imyumbati kuri hegitari 6 cyangwa 7, ariko Ruhango ni umwihariko kuko ni cyo gicumbi cy’umwumbati.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko ibi ari byo bigiye gutuma umwumbati uba ikirango kigaragaza ishusho y’ubukungu bw’Akarere ka Ruhango.
Yagize ati“Turumva twifuza no kongera imbaraga mu kugaragaza ishusho y’akarere ka Ruhango, ni ukuvuga tugakora ku buryo uwinjiye muri Ruhango abona ikimugaragariza aho ubukungu bwacu bushingiye. Ubukungu bwacu bushingiye kuri byinshi ariko umwumbati uza ku isonga, turifuza rero ko umuntu wese winjiye mu Karere ka Ruhango abona ikintu kimugaragariza uwo mwumbati, icyo kintu rero icyo tuba dushaka kuvuga ni ikibumbano kigaragaza ishusho y’Akarere.”
Yahamagariye abikorera gushora imari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’imyumbati ndetse abwira abacuruza serivise za resitora ko ubugari bukwiye kuba ku isonga ku mafunguro bacuruza.
Ati: “Byaba bibabaje kuba abantu binjira muri Ruhango bashaka kurya ubugari mu buryo bwihuse kandi bufite n’isosi nziza bikabagora kandi ari iwabo wabwo, washaka kugura ifu ako kanya ntuhite uyibona, turashaka kubiteza imbere cyane ku buryo biryohera buri wese.”
Habarurema avuga ko mbere ya Covid-19 Ruhango yakiraga abantu ibihumbi bigera kuri 20 buri kwezi bajya kuhasengera, abo bose ngo bagomba kuzajya bataha bamenye ko umwumbati ari ishingiro ry’ubukungu bwa Ruhango.
Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rumaze kwamamara mu gukora ifu y’imyumbati nziza, rwerekanye ko ifu rukora ishobora kongererwa agaciro igakorwamo ibindi biribwa birimo “keke” (Cupcake).
Ubushakashatsi bwerekanye ko mu ifi y’imyumbati hashobora kuvamo ibicuruzwa birenga 80, ibintu bigaragaza ko hakiri icyuho mu kongerera agaciro imyumbati yera mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!