Itangazo ryashyizwe hanze na  BPR Bank Rwanda Plc rivuga ko Patience Mutesi yemerewe n’Inama y’Ubutegetsi gusezera ku mirimo ye kugira ngo akurikirane izindi gahunda ze bwite.

Mutesi yari amaze imyaka ine ayobora iyi banki. Kugeza muri Kamena, iyi banki yari ifite umutungo wa miliyari 1.491 Frw.

Tariki ya 1 Ugushyingo nibwo Mutesi azasimburwa na Xavier Mugisha Shema nk’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo. Mugisha yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi.

Mutesi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda mu mpera za 2022, atangira izi nshingano ku mugaragaro ku wa 1 Gashyantare 2023.

Patience Mutesi yamenyesheje Inama y'Ubutegetsi ya KCB Group ko agiye kuva ku buyobozi bwa BPR Bank Rwanda