Abazi Nyabihu mbere y’umwaka wa 2000 bemeza ko kari akarere kataratera imbere mu buryo bushimishije bigendanye n’aho gaherereye cyane ko kari mu twakozweho n’intambara y’abacengezi.
Hakozwe byinshi nta kugoheka kugira ngo iterambere tubona uyu munsi mu nzego nk’ubuzima n’uburezi ribashe kugerwaho.
Rwanda Coding Academy, igikorwaremezo cy’icyitegererezo mu burezi
Rwanda Coding Academy ni rimwe mu mashuri yihariye rihuza porogaramu y’uburezi rusange na tekiniki n’ubumenyingiro. Ryafunguye imiryango mu 2019 mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba hagamijwe guha aabarangije icyiciro rusange ubumenyi buhagije mu gukora porogaramu za mudasobwa.
Ni ishuri rifite porogaramu y’imyaka itatu. Gahunda y’amasomo irimo ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, ubwirinzi kuri internet na porogaramu zishyirwa mu bikoresho birimo ibizamura abantu mu nyubako ndende.
Iri ni ishuri ry’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba ryubatswe muri Nyabihu.
Ni igikorwa cyatwaye ingengo y’imari ihagije kandi bivuye mu misoro itangwa n’abaturage bikaba ikimenyetso cy’uko ibagarukira binyuze mu bikorwaremezo.
Abanyeshuri biga muri iri shuri bemeza ko amasomo biga azabafasha kugira uruhare mu iterambere ry’ahazaza h’igihugu nk’uko Ineza Usta Chance uri kwiga mu mwaka wa gatandatu abisobanura.
Ati “Batwigisha gukoresha Coding mu gukemura ibibazo byugarije abaturage. Ikoranabuhanga ni ryo riyoboye muri iki gihe; kuba banyigisha ibijyanye na byo bizampa amahirwe yo guhindura byinshi kandi bikemura ibibazo.”
Irakiza Divin uri mu basoje umwaka ushize muri iri shuri yemeza ko guhabwa ubumenyi mu ikoranabuhanga byabahaye amahirwe yo guhangana n’ibibazo byugarije Isi bivuye mu bushobozi bw’abana b’u Rwanda.

Ibitaro bya Shyira byabakuye aho umuhinzi yakuye inyoni
Mu rwego rw’ubuzima aka Karere ka Nyabihu kakoze ibishoboka byose ku buryo buri murenge wubakiwe ibigo Nderabuzima byifashishwa n’abaturage byatwaye akayabo k’amamiliyoni yaturutse mu misoro.
Hanubatswe amavuriro y’ibanze atandukanye mu rwego rwo korohereza abaturage kugerwaho na serivisi zo kwivuza aho batuye.
Mu 2014 guverinoma yafashe icyemezo cyo kuvugurura ibitaro bya Shyira bigira impinduka nziza ku baturage bo mu turere dutanu twa Gakenke, Nyabihu, Gakenke, Ngororero na Muhanga, kuko bisa n’ibiri mu masangano y’Intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba mu Murenge wa Shyira.
Mu 2017 nibwo byatashywe ku mugaragaro hamwe n’umudugudu w’icyitegererezo wubakiwe imiryango 108 ikennye yo mu turere twa Gakenke na Nyabihu zuzuye zitwaye miliyari 2,7 Frw mu gihe ibitaro bya Shyira byuzuye bitwaye miliyari 5,9 Frw.
Meya w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko ibi bitaro by’Akarere ka Nyabihu byahinduye byinshi mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ubuzima.
Ati “Ibitaro bya Shyira byari mu misozi ku buryo no kubigeraho byari ikibazo ariko ubu hari ibitaro byiza byatanzwe kuri gahunda ya Perezida wa Repubulika kandi ni ibitaro byiza cyane.”
Icuraburindi n’amazi y’ibiziba byatewe ishoti
Mbere y’umwaka wa 2000 abaturage b’Akarere ka Nyabihu bagorwaga no kubona amazi meza ndetse n’umuriro w’amashanyarazi.
Kutagira umuriro w’amashanyarazi kuko bari munsi ya 10%, byatumaga iterambere ridindira kuko bitashobokaga ko abantu bahanga imirimo itandukanye.
Kuri ubu byarahindutse kuko iterambere rya Nyabihu rigirwamo uruhare n’abaturage bayo barimo abahanga imirimo babikesha umuriro w’amashanyarazi, imihanda myiza n’ibindi.
Kuri ubu muri Aka karere hubatswe sitasiyo y’amashanyarazi yitezweho gutanga megawatt 40 ikwirakwiza umuriro mu Ntara y’Iburengerazuba n’igice gito cy’Amajyepfo mu gihe n’amazi meza kuri ubu agera ku baturage ku kigero cya 70%.
Ubuhahirane bwarorohejwe
Nyuma yo guharanira iterambere ry’Akarere no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hahise hashakishwa uburyo bwo kugeza uwo musaruro ku masoko no kubaka amasoko hirya no hino mu Karere.
Imihanda yubatswe muri Aka karere yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage kuko yoroheje ubuhahirane hagati mu Karere ndetse n’utundi turere.
Uretse imihanda hanubatswe ibiraro bikomeye birimo nk’ikiraro cya Rubagabaga kigahuza n’Akarere ka Ngororero n’ikiraro cya Giciye gihuza umurenge wa Rugera n’ibindi bice by’Akarere.
Ubuyobozi bw’Akarere busobanura ko bushingiye ku kuba abaturage bagira uruhare mu iterambere ryako binyuze mu itangwa ry’imisoro bushyize imbere ibikorwa bigamije kugateza imbere.


















Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!