BPR ikomeje kuzenguruka mu gihugu hose ihemba abatsinze muri iyi tombora. Kuwa Gatanu tariki ya 4 Nzeli 2015, hari hatahiwe abo mu turere twa Rubavu na Musanze.
Bapfakurera wo mu karere ka Musanze watomboye mudasobwa igendanwa (laptop) yavuze ko asa n’uwarezwe n’iyi banki kuva yatangira kwitabira kubitsa, none abonye inyungu zo kuyibitsamo.
Yavuze ko iyo mudasobwa azayifashisha mu kunoza ibikorwa bye by’ibaruramari, cyane ko asanzwe ari umucuruzi uciriritse ukorera mu Mujyi wa Musanze.
Yagize ati “Ndumva ibyishimo byinshi binyuzuye, birandenze ndabashimiye, niyo banki natangiye kubitsamo, kandi sinzayivamo.”
Abandi batomboye nabo bishimiye iki gikorwa, biyemeza kutazatezuka mu kubitsa muri Banki y’ Abaturage y’ u Rwanda, imwe muri banki za mbere zageze mu Rwanda, ari nayo yegereye abaturage kurusha izindi.
Rukara Daniel, umukozi wa BPR ushinzwe guhuza inzego yavuze ko bateguye iyi gahunda mu rwego rwo gukangurira abakiriya bayo n’Abanyarwanda muri rusange kugira umuco wo kwizigamira.
Yagize ati “Ni icyo gikorwa cyari kigamijwe, ariko harimo akarusho ko gutombora inzu n’ibindi bikoresho birimo mudasobwa, televiziyo, matora n’ibindi.”
Umukiriya wa Banki y’Abaturage ufite amahirwe yo gutombora iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 50 ni ufite amafaranga kuva ku bihumbi 500 kuri konti ye, naho ufite amahirwe yo gutombora ibindi byose ni ubitsa nibura ibihumbi 50 kuri konti.
Ikindi ni uko iyi banki irimo kumvikana n’abayibitsamo ku buryo hari amafaranga asigaho mu gihe runaka akaba nta mafaranga na rimwe akatwa mu bijyanye na serivisi ahabwa na Banki y’Abaturage.
BPR yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1975 , ubu ifite amashami 190 ahatandukanye mu gihugu hose.<






Ibitekerezo 0